Abakinnyi icyenda ntibemerewe gukina imikino y’umunsi wa 26

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryamenyesheje abo bireba bose barimo amakipe yo mu cyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo, ko abakinnyi icyenda ari bo batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 26 ya shampiyona.

Police FC ifite abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 26 ya shampiyona

Imikino y’umunsi wa 26 ya shampiyona y’icyiciro cya Mbere, izakinwa tariki 15 na 16 Mata 2023. Bisobanuye ko ari mu mpera z’iki cyumweru.

Muri aba bakinnyi batemerewe gukina, umunani bujuje amakarita atatu y’umuhondo, undi umwe yabonye ikarita y’umutuku.

Harimo batatu ba Police FC, umwe wa Étincelles, umwe wa Rutsiro FC, umwe wa Gorilla FC, umwe wa Espoir FC, umwe wa Bugesera FC n’umwe wa Rwamagana City.

Biteganyijwe imikino yose y’umunsi wa 26 izakinwa ku wa Gatandatu tariki 15 Mata no ku Cyumweru tariki 16 Mata 2023.

APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 52 mu mikino 24 imaze gukinwa. Irusha abiri Kiyovu Sports ya Kabiri kuko yo ifite 50.

Abakinnyi icyenda batemerewe gukina ku munsi wa 26 wa shampiyona
Imikino iteganyijwe gukinwa ku munsi wa 26 wa shampiyona

UMUSEKE.RW