Amafoto y’ubuki ya AS Kigali WFC yegukana igikombe

Ikipe ya AS Kigali Women Football Club, yongeye guhigika izindi bari bahanganye muri shampiyona y’agore, yegukana igikombe cya shampiyona.

Byari ibyishimo

Ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, ni bwo ikipe ya AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yegukanye igikombe cya 12 cya shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri ruhago y’abagore.

Yabigezeho itsinze Kayonza WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye mu Karere ka Kayonza.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, umuryango mugari wa AS Kigali WFC wasazwe n’ibyishimo ndetse bamwe basuka amarira y’ibyishimo.

N’icya 2021/2022 kibitswe n’iyi kipe y’ubukombe
Myugariro ngenderwaho muri AS Kigali WFC, Gloria
Igikombe cya 12 cyabitswe mu kabati
Nyuma yo kucyegukana ni uku gahunda yari imeze
Umuyobozi [wambaye ikoti ry’umuhondo] wa AS Kigali WFC, Mutuyeyezu Marie Josée yagiye kwishimana n’abakinnyi
Abayobozi bafashije ikipe kwegukana igikombe
Ibysihimo birahenda

Abatoza bahesheje ikipe igikombe, bayobowe na Mukamusonera Théogenie [uri imbere] na Mubumbyi Igor [wa Kabiri]
UMUSEKE.RW