Cricket: Ishimwe Henriette yahawe igihembo cy’uwahize abandi ku Isi

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Cricket, Ishimwe Henriette, yatowe nk’Umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Werurwe ku Isi.

Ishimwe Henriette yahize bagenzi be ahembwa nk’uwitwaye neza mu kwezi kwa Werurwe 2023

Ishimwe w’imyaka 19 yegukanye iki gihembo nyuma yo guhigika abakinnyi barimo Ravina Oa ndetse na Sibona Jimmy, bombi bakinira Ibirwa bya Papouasie-Nouvelle-Guinée biherereye ku Mugabane wa Océania mu Nyanja ya Pacifique.

Mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana iki gihembo, uyu mukinnyi yashimye abakomeje kumufasha mu iterambere rye nk’umukinnyi wa Cricket.

Ati “Nciye bugufi kandi nishimiye kuba natsindiye iki gihembo kubera ibyo nakoze mu kwezi gushize.”

“Iki gihembo ndagikesha abantu benshi banshyigikiye mu rugendo rwanjye rwose muri Cricket. Ku batoza banjye, bashoye amasaha atabarika mu myitozo yanjye, kuri bagenzi banjye bambereye isoko y’imbaraga ndetse no ku muryango wanjye n’inshuti, bahora hafi yanjye. Ikiruta byose n’Imana ishobora byose, yatumye ibyo byose bishoboka.’’

Ishimwe yakomeje avuga ko akinyotewe no gukomeza gutsinda. Ati “ Ntegereje gukomeza gutanga umusanzu ku isi ya Cricket no gutsindira Igihugu cyanjye imikino myinshi.”

Uyu mukinnyi, ari mu bitwaye neza mu mikino ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket mu bagore iheruka kwitabira muri Nigeria.

Muri iyi mikino, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota icyenda.

Muri rusange mu mikino itanu u Rwanda rwakinnye, nta washidikanya uruhare rukomeye Ishimwe yagize muri yo, kuko yatowe inshuro ebyiri nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

- Advertisement -

Muri iyi mikino kandi uyu mukobwa yakoze amateka yo gutsinda ‘hat-trick’ (gusohora abakinnyi ku dupira dutatu twikurikiranya).

Ishimwe akomeje gutanga icyizere mu mukino wa Cricket

UMUSEKE.RW