Frank Lampard agiye gusubira muri Chelsea

Nyuma y’imyaka ibiri ahavuye kubera umusaruro nkene, umutoza Frank James Lampard yasubiye mu ikipe ya Chelsea yakiniye.

Frank Lampard agiye gusubira Chelsea yavuyemo mu myaka ibiri ishize

Mu minsi mike ishize, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea, bwatangaje ko bwatandukanye na Graham Potter wahoze ari umutoza mukuru w’iyi kipe.

Nyuma yo kumusezerera, ubuyobozi bw’ikipe bwatangiye gushaka umusimbura we ushobora kuzaba Luis Enrique ukomoka muri Éspagne.

Amakuru aturuka mu binyamakuru birimo skysports byemeza ko Frank Lampard w’imyaka 44, ari we ugomba kuba afashe iyi kipe kugeza ku musozo wa shampiyona. Bivugwa ko azafatanya na Ashley Cole na we wayikiniye.

Bivugwa ko Luis Enrique ari we uzaza gutoza iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, nyamara hari hanavuzwe abatoza barimo Julian Negelsmann uherutse kwirukanwa na Bayern Munich.

Luis Enrique ashobora kuzatoza Chelsea umwaka utaha

UMUSEKE.RW