Handball: Abangavu b’u Rwanda bongeye kurwimana muri AHF

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abangavu batarengeje imyaka 17, yatsinze umukino wa Kabiri mu irushanwa ryiswe AHF Challenge Trophy ihuza amakipe yo mu Karere ka Gatanu.

Abangavu b’u Rwanda bongeye kwitwara neza mu irushanwa rya AHF Challenge Trophy

Wari umukino wa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 itsinze mu irushanwa ryiswe AHF Challenge Trophy riri kubera mu gihugu cya Tanzania.

Nyuma yo gutsinda Djibouti mu mukino wa Mbere, u Rwanda rwatsinze Sudan y’Epfo ibitego 45-15.

Umukino wa Gatatu aba Bangavu bazakina, biteganyijwe ko bazakina na Tanzania ku wa Kane tariki 27 Mata 2023 Saa tanu z’amanywa.

Batanze byose byabo
Umupira wavuzaga ubuhuha

UMUSEKE.RW