Handball: U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’Isi

Mu gihe habura igihe gito ngo hatangire imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu ngimbi zitarengeje imyaka 19, IHF Men’s Youth Championship, izabera mu gihugu cya Croitie, u Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo igihugu kizakira irushanwa muri uyu mwaka.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere [A] na Croitie izakira irushanwa
Nyuma yo kubona itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda rukomeje gukaza imyiteguro yo kuzitabira iri rushanwa rinini.

Iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya ryo yacumi, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere [A] ririmo Portugal, Algérie na Croitie.

Iri rushanwa, IHF Men’s Youth Championship, rizakinwa n’ibihugu 32. Ikindi gihugu cyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni u Burundi bunaheruka mu Rwanda gukina imikino ibiri ya gicuti yombi bwatsinzwe n’u Rwanda.

Uretse kwitabira Igikombe cy’Isi, u Rwanda rugiye kwitabira irushanwa ry’Abangavu [Cadettes] rizabera mu Mujyi wa Dar Es Salam muri Tanzania guhera tariki 25-30 Mata 2023.

Andi makipe ari muri iri rushanwa rya IHF Trophy Dames Zone 2, ni u Burundi, Kenya, Tanzania, Somalie, Sudan y’Epfo, Djibouti, Éthiopie, Sudan na Uganda.

U Rwanda rugiye kwitabira IHF Trophy Dames Zone 2

UMUSEKE.RW