Imikino y’abakozi: RBC yateye intambwe igana ku gikombe

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yatsinze iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibitego 3-2, biyiganisha kwegukana igikombe cy’irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo.

RBC FC yongeye gutsinda NISR FC ku nshuro ya Kabiri

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwe imikino ya nyuma ibanziriza isoza irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo ritegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi (ARPST).

Habaye imikino ibiri, irimo umupira w’amaguru n’uw’amaboko wa Basketball.

Muri ruhago, ikipe ya RBC FC yakinnye na NISR FC, mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi ku kibuga cyo muri IPRC-Kigali.

Uyu mukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa, amakipe yombi abanza gutinyana acungana.

Gusa uko iminota yicuma, ni ko RBC FC yagendaga isatira cyane biciye kuri kapiteni wa yo, Byamungu Cédric Abbas na Derrick.

Byaje kubahira ku munota wa 32, ubwo Derrick yatsindiraga iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima igitego cya mbere bihita binashyira ku gitutu NISR FC.

Gusa abo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare nta bwo bacitse intege, kuko bakosoye amakosa yo gutakaza imipira myinshi ariko kubona igitego byari bikigoye

Iminota 45 yarangiye ikipe ya RBC FC iyoboye n’igitego 1-0 ariko NISR FC igaragaza ibimenyetso byo kwishyura.

- Advertisement -

Igice cya Kabiri kigitangira, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima yakomeje gutakaza imipira binayiviramo gutsindwa igitego ku munota wa 61. Ibi byahitaga biyishyira mu yindi mibare.

Gusa bakimara gutsindwa igitego, abasore batozwa na Hakizimana Patrick na Ndoli Jean Claude, bahise bakanguka batangira gusatira binabaviramo kubona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Mwizerwa Emmanuel ku munota wa 69 wari wagiyemo asimbuye.

RBC FC yakomeje gusatira, bituma ibona igitego cya Gatatu na cyo cyatsinzwe na Mwizerwa Emmanuel ku mupira yari ahawe Byamungu Cédric Abbas.

Nyuma yo kubona ibitego bitatu, RBC yongeye gusa nirekura bituma NISR FC ibona igitego cya Kabiri ariko mu minota ya nyuma y’umukino.

Umutoza Patrick yahise yibutsa abakinnyi be ko bakwiye gucunga neza intsinzi ya bo, iminota 90 irangira RBC FC yongeye gutsinda NISR FC bwa kabiri nyuma yo kuyitsindira muri 1/2 umwaka ushize.

Bisobanuye ko RBC FC izahura n’ikipe yabaye iya mbere mu bigo byigenga, ari yo Ubumwe Grande Hotel ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi kuri Kigali Péle Stadium saa tanu z’amanywa.

Muri Basketball habaga umukino umwe, wahuje Immigration yatsinze Rwandair amanota 62-57.

Iri rushanwa ry’Umunsi w’Umurimo, biteganyijwe ko rizasozwa ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023.

Uko imikino izakinwa:

Mu mupira w’amaguru.

Mininfra vs RMB FC (9h, Kigali Péle Stadium)

RBC FC vs Ubumwe Grande Hotel (11h, Kigali Péle Stadium)

Basketball:

Immigration vs BK (9h, Stecol)

Volleyball:

IPRC-Ngoma vs Immigration (10h, Kimisagara)

Ntabwo NISR FC yahiriwe kuri uyu munsi
Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry yari yaje kureba uyu mukino

 

Akazi kari kenshi kuri Epaphrodite ubazwa ubuzima bwa buri munsi bwa RBC FC

UMUSEKE.RW