Imikino y’abakozi: Ubumwe bwahize guhigika RBC

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Ubumwe Grande Hotel ikina amarushanwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi (ARPST), yahize gutsinda iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Ubumwe Grande Hotel yiteguye guhangamura RBC FC, ikayitwara igikombe

Irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo ritegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi (ARPST), riri kugana ku musozo wa ryo.

Biteganyijwe ko rizasozwa ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023. Hazakina umupira w’amaguru, Basketball ma Volleyball mu bigo bya Leta no mu by’abikorera.

Muri ruhago mu bigo bikoresha abakozi bari munsi y’100 (Catégorie B), hazakina Mininfra FC na RMB FC, mu gihe ahandi hazaba hakina RBC FC ibarizwa muri Catégorie A na Ubumwe Grande Hotel ikina mu cyiciro cy’Ibigo by’abikorera.

Aganira na UMUSEKE umutoza wa Ubumwe Grande Hotel, Jonathan Oma uzwi nka Tz, yavuze ko biteguye guhangamura RBC FC bakayitwara igikombe.

Ati “Twe twiteguye neza kandi twiteguye kwegukana kiriya gikombe. Turabizi ko tugiye gukina n’ikipe ndetse ibitse iki gikombe ariko bamenye ko tuzabaha akazi gakomeye.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko biteguye kuzanitwara neza muri shampiyona n’ubwo ari umwaka wa yo wa mbere yitabira amarushanwa ya ARPST.

Ubumwe bwageze ku mukino wa nyuma, buciye mu nzira yarimo ikipe ya Equity FC ihagarariye Equity Bank. RBC FC yahageze itsinze Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR FC).

Biteganyijwe ko RBC FC na Ubumwe Grande Hotel zizakina Saa tanu z’amanywa, zikazaba zabanjirijwe na Mininfra na RMB Saa tatu. Imikino y’umupira w’amaguru yombi izabera kuri Kigali Péle Stadium.

- Advertisement -

Indi mikino izaba ni iya Volleyball na Basketball. Ikipe ya IPRC-Ngoma izakina na Immigration muri Volleyball mu mukino uzabera ku kibuga cya Kimisagara, mu gihe muri Basketball hazakina Immigration na BK muri Stecol.

Ubumwe Grande Hotel ni ubwa mbere igiye gukina amarushanwa ya ARPST
Ikipe yitoreza muri Camp-Kigali

UMUSEKE.RW