Inama ziravuza ubuhuha muri Rwamagana City

Nyuma yo kumara igihe batazi umushahara, abayobozi b’ikipe ya Rwamagana City aho gukemura ibibazo by’abakinnyi n’abatoza, bakomeje gukoresha inama z’urudaca.

Muri Rwamagana City hakomeje gukorwa inama

Muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023, mu makipe arebererwa n’Uturere yagowe n’amikoro ariko ahanini bijyana no gukoresha nabi ingengo y’Imari kuri bamwe.

Mu Karere ka Rwamagana ho, nta bwo byabaye byiza muri uyu mwaka kuko ikipe ya Rwamagana City yakomeje kuvugwamo ibibazo by’amikoro byanatumye ikipe yitwara nabi mu mikino ibanza.

N’ubwo iyi kipe yirwanyeho mu mikino yo kwishyura ndetse bikaba byaranayivanye ahabi yasoreje mu mikino ibanza, ariko baricira isazi mu maso kuko bafitiwe ibirarane by’imishahara y’amezi abiri n’agahimbazamusyi k’umukino wa Rutsiro FC baherutse gutsindira i Rubavu.

Abayobozi b’iyi kipe aho gushaka ibisubizo byo guhemba abakinnyi n’abatoza, ahubwo bakomeje gukoresha inama zo gushaka kumenya abatangaza amakuru yo kuba ikipe ifitiye ibirarane abakinnyi.

Aganira na UMUSEKE, Perezida wa Rwamagana City, Uwimana Nahemie, yemera ko bafitiye ibirarane abakinnyi ariko baticaye ubusa ariko nanone ibyo utiha urategereza.

Ati “Ni byo tubafitiye amezi abiri. Yari atatu ariko twaragabanyije ubu tubasigayemo ibirarane by’amezi abiri n’agahimbazamusyi kamwe k’umukino wa Rutsiro FC. Nta bwo navuga ngo tuzayabaha kuri uyu munsi kuko na twe dutegereza amafaranga duhabwa n’Akarere.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko we n’abo bafatanyije kuyobora iyi kipe, bakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo barebe ko ikipe yazaguma mu Cyiciro cya Mbere ariko akanasaba abaturage bo muri aka Karere guhaguruka bagafatanya muri byose.

Ikipe ya Rwamagana City iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26 mu mikino 24 imaze gukinwa. Ibi birakomeza kuyiha amahirwe yo kuba yaguma mu cyiciro cya Mbere mu gihe yabona andi manota yuzuza byibura 30. Iyi kipe irakina na Kiyovu Sports umukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro kuri Stade ya Ngoma.

- Advertisement -
Kiyovu Sports irakina na Rwamagana City i Ngoma

UMUSEKE.RW