Jean Paul yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Gogo

Nyuma yo kwambika impeta Nkusi Gogo usanzwe yarihebeye ikipe ya APR FC, Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umunyamakuru wa Isango Star, Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ko ubukwe bw’aba bombi buzaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Ubukwe bwa Jean Paul na Gogo bwashyizwe muri Nyakanga uyu mwaka

Mu Ukuboza 2022, ni bwo Nkusi Gogo yemereye umukunzi we, Nkurunziza ko yiteguye kuzamubera umugore w’isezerano nyuma yo kwambikwa impeta ibimusaba.

Nyuma y’amezi ane gusa amwambitse impeta, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean afatanyije na Gogo bamenyesheje inshuti n’abavandimwe ko ubukwe bwa bo buri tariki 2 Nyakanga 2023.

Ni mu butumire Jean Paul yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter.

Aba bombi bamaze igihe kirenga imyaka itanu bari mu munyenga w’urukundo.

Ubutumire bwa Jean Paul na Gogo
Yamwambitse impeta mu Ukuboza 2022
Bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

UMUSEKE.RW