Kwibuka 29: Abarimo Haruna basabye Abanyarwanda kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gihe u Rwanda n’Isi rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Niyonzima Haruna na bagenzi be, bihanganishije Abanyarwanda banabasaba kurwanyiriza hamwe bivuye inyuma Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Niyonzima Haruna yasabye Abanyarwanda kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuva tariki 7 Mata kugeza 4 Nyakanga buri mwaka, u Rwanda ruba ruri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyi minsi ijana, hatambutswa ubutumwa butandukanye bwo gukomeza no kwihanganisha ababuze ababyeyi, abavandimwe, abana n’abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda n’Isi muri rusange, bakomeza kwibukiranya kurwanya bivuye inyuma Ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera ukundi.

Niyonzima Haruna ukina mu gihugu cya Libya usanzwe ari na kapiteni w’mavubi, yageneye ubutumwa Abanyarwanda bwiganjemo ubwo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Muri iki gihe u Rwanda n’Isi twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, dukwiye gushyira hamwe nk’aba-sportifs. Tukibutsa abakunzi bacu, Abanyarwanda muri rusange kwirinda guhakana n gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse turwanye Ingengabiterekezo ya yo. Dukwiye kumva ko ibihe turimo bikwiye kuba ibyacu twese.”

Uretse Haruna, Visi kapiteni w’Amavubi, Kagere Meddie, yageneye ubutumwa bukomeye Abanyarwanda, ababiutsa ko ari igihe cyo kunga Ubumwe no kurwanya icyo ari cyo cyose cyakongera kubatandukanya.

Ati “Ni igihe cyo Kwibuka abacu twakundaga no kongera kubaka Igihugu cyacu. Tugomba kunga Ubumwe kandi tukavuga tuti ntibizongera ukundi.”

Bizimana Djihadi ukina mu cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, na we yatanze ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda muri rusange mu bihe bikomeye barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

- Advertisement -

Umutoza akaba n’umwarimu [instructor], Nyinawumuntu Grace ubu uyobora ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain riherereye mu Karere ka Huye, yatanze ubutumwa burimo kwigira ku byabaye hagamijwe kwiyubaka.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko mu bihe nk’ibi bigoye kubona amagambo yo guhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nanone badakwiye guheranwa n’agahinda.

Ati “Ntibyoroshye kubona amagambo akwiriye yahumuriza imitima y’abantu mu gihe nk’iki twibuka abacu ku nshuro ya 29. Gusa icyo nabwira Abanyarwanda ni uko bakomera bagahagarara kigabo aho bari hose. Twese hamwe tukamagana ivangura iryo ari ryo ryose ryashaka kudusubiza mu mwijima.”

Yakomeje agira ati “Dukomeze kwigira ku byabaye, twubake Igihugu cyacu kibe itara ry’Isi. Kandi aho u Rwanda rwacu rugeze hatwereka icyizere cy’icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza.”

Uretse aba kandi, Mukunzi Christophe ukina umukino wa Volleyball, yatanze ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda bose ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ari inshingano za buri Munyarwanda wese kuko bituma Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa neza amateka y’Igihugu cya bo.

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda , AJSPOR, ribicishije ku mbuga nkoranyambaga za ryo, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ryibutsa ko buri Munyarwanda akwiye kurwanya yivuye inyuma Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kagere Meddie yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe
Nyinawumuntu Grace yibukije Abanyarwanda ko ari itara rimurikira Isi ko badakwiye guheranwa n’agahinda
Bizimana Djihadi yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

UMUSEKE.RW