Kwibuka 29: Ferwaba yagaragaje abanyamuryango bazize Jenoside

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Ferwaba, ryagaragaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuryango wa Basketball mu Rwanda wabuze benshi bari abanyamuryango b’uyu mukino

Guhera tariki 7 Mata kugeza 4 Nyakanga buri mwaka, u Rwanda n’Isi muri rusange ruba ruri mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri ubu Abanyarwanda bari Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri iyo Jenoside yapfiriyemo Abatutsi barenga miliyoni, harimo n’abari basanzwe bazwi mu gice cy’imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru n’indi mikino y’amaboko nka Basketball.

Ni muri urwo rwego, Ferwaba yagaragaje ko ubu hamaze kumenyekana Abatutsi 30 bari abanyamuryango b’umukino wa Basketball, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abamaze kumenyekana:

Ntarugera Emmanuel (Gisembe)/ESPOIR BBC, Rugamba Gustave [Espoir BBC], Rutagengwa Mayina [Espoir BBC/UNR], Rubingisa Emmanuel Mbingisa [Espoir BBC], Kabeho Augustin Tutu [Espoir BBC], Munyaneza Olivier Toto [Espoir BBC], Nyirinkwaya Damien [Espoir BBC/umutoza], Mutijima Thèogene Riyanga [Espoir BBC], Murenzi JMV [Espoir BBC], Hitimana Nice [Espoir BBC], Mukotanyi Désire [Espoir BBC], Twagiramungu Félix Rukokoma [Espoir BBC], Mutarema Vedaste [Espoir BBC], Rutagengwa Jean Bosco [Espoir BBC], Kamanzi Major [Espoir BBC], Munyawera Raymond [Espoir BBC], Gatera Yves [Espoir BBC], Kabayiza Raymond [Espoir BBC], Florence Kadubiri [Espoir BBC], Ésperance [Nyarugenge BBC/Minitrape BBC], Gasengayire Emma [UNR], Mugabo Jean Baptiste [Inkuba BBC/Okapi BBC], Rutabana [Inkuba BBC/Okapi BBC], Cyigenza Emmanuel [Inkuba BBC/Terror BBC], Christian [Inkuba BBC], Rutare Pierre [Inkuba BBC/Perezida], Nshimayezu Esdras [UNR], Nzamwita Tharcisse [Minijust BBC], Siboyintore [Minijust BBC] na Masabo [Inkuba BBC].

Iri shyirahamwe rivuga ko rigikomeje gushaka imibiri y’abandi Batutsi itaraboneka kugeza ubu, ari na ko risaba ababa bafite amakuru y’ahajugunwe iyo mibiri, ko bayatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro bakwiye.

Espoir BBC yashinzwe bwa mbere mu Rwanda mu zikina umukino wa Basketball, ni yo yabuze benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

UMUSEKE.RW

- Advertisement -