Ramadhani Kabwili yatandukanye na Rayon Sports

Nyuma y’amezi umunani gusa, umunyezamu w’ikipe y’abato ya Tanzania, Ramadhani Kabwili yamaze gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports yari agifitiye amasezerano.

Ramadhani Kabwili ntakiri umunyezamu wa Rayon Sports

Muri Kanama 2022 ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwasinyishije Ramadhani Kabwili wari uvuye muri Yanga SC atabona umwanya uhoraho wo gukina.

Uyu munya-Tanzania, yari yasinye amasezerano y’umwaka ariko nta bwo yigeze abasha kubona uhagije wo gukina bitewe n’umubare munini w’abanyamahanga iyi kipe yaguze muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Nyuma yo kudahirwa kwa Kabwili, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uyu munyezamu.

Ati “Kabwili nibaza ko yashoboye gutandakana n’ikipe mu bwumvikane. Ubu ari muri Tanzania.”

Ubwo yazaga mu Rwanda, yari yitezweho kuzafasha iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda ariko nta bwo ari ko byagenze.

Undi mukinnyi bivugwa ko ashobora kuba yaramaze gutandukana na Rayon Sports bucece, ni rutahizamu w’umunya-Mali, Boubacar Traoré wabuze umwanya wo gukina.

Kuri ubu, umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports, ni Hakizimana Adolphe, uwa Kabiri akaba Hategekimana Bonheur, mu gihe uwa Gatatu ari Amani wavuye muri Bugesera FC.

Bivugwa ko na Boubacar Traoré ashobora yaratandukanye na Rayon Sports

UMUSEKE.RW

- Advertisement -