Swimming: Hateguwe irushanwa ryo Kwibuka abazize Jenoside

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga [RSF], ryateguye irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi abazize Jenoside muri Mata 1994 ziraba mu mpera z’iki cyumweru.

RSF yateguye irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994

Kimwe mu byafashishe Abanyarwanda kongera kumwenyura nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni Siporo zitandukanye zirimo n’umukino wo Koga.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ababarizwa mu gice cya Siporo nta bwo basigaye inyuma.

Ni muri urwo rwego, RSF yateguye irushanwa rizahuza amakipe yose asanzwe ari abanyamuryango b’iri shyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda.

Ni irushanwa biteganyijwe ko rizaba tariki 15 Mata 2023, rikabera muri Green Hills Academy hasanzwe hifashishwa mu marushanwa atandukanye yo Koga.

Ryiswe ‘Genoside Memorial Swimming Championship 2023.’ Biteganyijwe ko rizatangira Saa tatu z’amanywa [9h] rikazasozwa Saa munani z’amanywa.

Ikipe ya Mako Sharks iri mu zizitabira iri rushanwa

UMUSEKE.RW