Amagaju FC aravugwaho kwambura uwayikijije mpaga

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju FC, buravugwaho kwanga kwishyura uwahaye iyi kipe ibikoresho birimo ibyo kwambara ndetse n’imipira yo gukina.

Amagaju FC arashinjwa ubwambuzi

Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, hakomeje kugaragaramo ubuhemu ariko ahanini bushingiye ku mafaranga no ku cyizere gike abawubamo bakomeje kugaragaza.

Kuri iyi nshuro, ubuhemu buravugwa mu ikipe y’Amagaju FC irebererwa n’Akarere ka Nyamagabe. Haravugwamo ubwambuzi bw’amafaranga ibihumbi 140 Frw ku bikoresho iyi kipe yahawe.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko, iyi kipe yo mu Bupfundu yahawe amasogisi 18 angana n’ibihumbi 90 Frw kuko rimwe rigura ibihumbi 5 Frw. Inahabwa umupira umwe wo gukina ugura ibihumbi 50 Frw, yose hamwe aba ibihumbi 140 Frw.

Umwe mu bacuruzi bacuruza ibikoresho bya Siporo mu Mujyi wa Kigali, yabicishije kuri Nshizirungu Hubert Bébé usigaye utuye mu Bufaransa, aba ari we ubishyira abayobozi b’Amagaju FC ahita yisubirira ku Mugabane w’i Burayi none umwaka urirenze uwo mucuruzi atarishyurwa n’iritoboye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Nshimyumuremyi Jean Paul uyobora iyi kipe atagishaka no kwitaba telefone ye igendanwa iyo asanze ahamagawe na Nshizirungu cyangwa uwo mururuzi wabayambye.

Andi makuru avuga aya masogisi bayahawe umwaka ushize ubwo Amagaju FC yari agiye gukina na Vision FC ariko bagategekwa guhindura ayo bari bazanye ariko kuba inyangamugayo byanze.

UMUSEKE wifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga kuri ubu buhemu bubavugwaho, ariko Perezida w’ikipe ntiyigeze yitaba telefone ye igendanwa.

Iyi kipe izakira Gicumbi FC ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 mu mikino yo gushaka amanota azatanga ikipe ebyiri zizazamuka mu cyiciro cya Mbere umwaka utaha w’imikino. Umukino ubanza, yatsindiwe i Ngoma na Étoile de l’Est FC igitego 1-0.

- Advertisement -
Ibikoresho byahawe iyi kipe

UMUSEKE.RW