Amajyepfo: Irushanwa ry’abakuze rigeze aho rukomeye

Irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abakuze bo mu Ntara y’Amajyepfo (Southern Province Veterans Football League) bigeza aho ikipe zahagarariye Uturere zikina hagati ya zo.

Irushanwa ry’abakuze mu Majyepfo rigeze aharyoshye

Guhera tariki 19 Werurwe 2023, hari gukinwa Irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abakuze bo mu Ntara y’Amajyepfo, ryatangiye buri Karere kishakamo ikipe izagahagararira.

Amakipe yose yitabiriye irushanwa ni 21 yakinnye mu buryo bwo gukuranamo, none hakaba hasigaye amakipe umunani ahagarariye buri Karere ko muri iyi Ntara.

Biteganyijwe ko imikino yo gukuranwamo izaba kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023. Imikino imwe izabera kuri Stade Kamena iherereye mu Karere ka Huye, indi izabere kuri Stade y’Akarere ka Muhanga.

Uko amakipe azahura!

  1. Ikipe ya Umucyo Sunday FC ihagarariye Akarere ka Nyamagabe, izakina na Nyaruguru Holly Land FC ihagarariye Akarere ka Nyaruguru kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye Saa yine z’amanywa.
  2. Ikipe ya Save FC ihagarariye Akarere ka Gisagara, izakina na Intwari FC ihagarariye Akarere ka Huye kuri Stade Kamena Saa Cyenda z’igicamunsi.
  3. Ikipe ya Nyanza City Veterans FC ihagarariye Akarere ka Nyanza izakina na Imena FC ihagarariye Akarere ka Ruhango Saa yine z’amanywa kuri Stade Muhanga.
  4. Ikipe ya Victory FC ihagarariye Akarere ka Kamonyi izakina na Magic FC ihagarariye Akarere ka Muhanga Saa Cyenda z’igicamunsi kuri Stade Muhanga.

Iri rushanwa rifite intego yo kurwanya indwara zitandura ryateguwe n’Intara y’Amajyepfo, biteganyijwe ko ikipe zizatsinda izindi zigakomeza, zizahura tariki 28 Gicurasi 2023.

Bamwe mu batoza bazwi nka Mutambirwa Djabir wungirije muri Bugesera FC, Mubumbyi Igor wungirije muri AS Kigali Women Football Club, bari kugaragara muri iri rushanwa mu ikipe ya Victory FC yo mu Karere ka Kamonyi.

Umukinnyi wemerewe kurikina agomba kuba afite imyaka 35 y’amavuko gusubiza hejuru. Kureba iyi mikino nta kiguzi bisaba uretse ubushake.

Nyanza City Veterans FC ihagarariye Akarere ka Nyanza
Victory FC ihagarariye Akarere ka Kamonyi
Save FC ihagarariye Akarere ka Gisagara
Magic FC ihagarariye Akarere ka Muhanga
Intwari FC ihagarariye Akarere ka Huye
Imena FC ihagarariye Akarere ka Ruhango

Theogene NSHIMIYIMANA/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -