Amashirakinyoma ku gahimbazamusyi kari kuvugwa kuri Musanze

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amakuru avuga ko abakinnyi b’ikipe ya Musanze FC, bamaze kongererwa agahimbazamusyi mbere yo gukina na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Musanze FC iravugwaho kuzamurirwa agahimbazamusyi ngo izatsinde Kiyovu Sports ku munsi wa 28 wa shampiyona

Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Umwe mu mikino ikomeye itegerejwe, ni uzahuza Musanze FC na Kiyovu Sports kuri Stade Ubworoherane Saa Cyenda z’amanywa.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Musanze FC bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi gatubutse, kugira ngo bazabashe gutsinda uyu mukino ukomeye.

N’ubwo ibi byose biri kuvugwa, ariko ubuyobozi bwa Musanze FC nta cyo buratangaza kuri aya makuru ndetse bamwe baba hafi y’iyi kipe, bahamya ko ibiri kuvugwa bihabanye n’ukuri.

Uwaganiriye na UMUSEKE kandi uri mu mwanya mwiza wo kumenya amakuru avugwa muri iyi kipe yo mu Majyaruguru, yahamije ko ibyo kuzamurira abakinnyi agahimbazamusyi ari ikinyoma.

Ati “Ibyo gukubirwa agahimbazamusyi si byo. Abakinnyi barataka impande zose. Ni ibihuha. Nta message barabona bahebye.”

Andi makuru avuga ko amakipe ahanganiye igikombe cya shampiyona na Kiyovu Sports, ashobora kuba yarashyize ukuboko muri uyu mukino ngo ikipe bahanganye ibashe kuhatakariza amanota atatu cyangwa abiri.

Urucaca ruyoboye shampiyona n’amanota 57 mu mikino 27 imaze gukina. Ikurikirwa na Rayon Sports ifite 55 na APR FC ifite amanota 54.

Abakunzi ba Musanze FC kuri Stade Ubworoherane byitezwe ko bazaba ari benshi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -