Basketball: Hahamagawe 20 bitegura gushaka itike ya Afrocan

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu nkuru ya Basketball, Mushumba Charles yahamagaye abakinnyi 20 bazatoranywamo abazakina imikino yo gushaka itike ya FIBA Afrocan izabera muri Angola.

U Rwanda rugiye kwitegura imikino yo gushaka itike ya FIBA Afrocan 2023

Guhera tariki 17-23 Kamena 2023 mu gihugu cya Tanzania, hazaba habera imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, FIBA Afrocan 2023 kizaba muri Nyakanga.

Abatoza b’u Rwanda barimo Mushumba Charles wungirijwe na Murenzi Yves, bahamagaye abakinnyi 20 bagomba guhita batangira umwiherero utegura gushaka iyi tike.

Abahamagawe ni: Habimana Ntore, William Robeynis, Turatsinze Olivier, Vandriesshe Pierre Thierry, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Uwitonze Justin, Gasana Kenneth Wilson, Nshizirungu Patrick, Kazeneza Galois Émile, Hagumintwari Steve, Ndayisaba Ndizeye Dieudonne, Mpoyo Axel Olenga, Manzi Dan, Rutatika Sano Dick, Furaha Cadeaux de Dieu, Shema Osborn, Gray Kendall, Ngoga Elias, Ntwali Trésor Marius, Ngabonziza Patrick.

Abakinnyi 20 bahamagawe

UMUSEKE.RW