Beach-Volleyball: Ntagengwa na Ndamukunda babaye abatoza

Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier bagikina umukino wa Volleyball, babonye ibyangombwa bibemerera kuba batoza muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, Beach-Volleyball.

Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavien babonye ibyangombwa byo gutoza Beach-Volleyball

Ni nyuma y’iminsi aba bakinnyi bombi bari mu mahugurwa muri Uganda mu Mujyi wa Entebbe. Aya mahugurwa yakozwe kuva tariki 3-7 Gicurasi 2023. Bisobanuye ko yakozwe mu gihe cy’iminsi itanu.

Aba bakinnyi bahuguwe na Johann Hubber wari woherejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball, FIVB usanzwe anatanga amahugurwa mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

Aba bombi banditse izina mu mukino wa Volleyball, cyane ko basanzwe ari n’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu. Mu 2022, Ntagengwa afatanyije na Gatsinzi Venuste batahanye umwanya wa kane muri Beach-Volleyball yabereye mu Bwongereza mu mikino ya Commonwealth.

UMUSEKE.RW