Duathlon: Hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibuka

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, ryateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, rizabera mu Karere ka Nyaruguru mu mpera z’iki cyumweru.

Hazakinwa imikino ibiri irimo gusiganwa ku maguru no ku igare

Ni irushanwa biteganyijwe ko rizakinwa ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 mu Karere ka Nyaruguru ahazwi ku izina rya Kibeho. Ni ku nshuro ya Mbere iri rushanwa rizaba ribereye aha.

Iri rushanwa ryiswe “Race to Remember Nyaruguru Duathlon Challenge”. Bisobanuye ko hazakinwa imikino ibiri gusa irimo gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku igare.

Uko irushanwa riteye. Hazabanza gusiganwa ku maguru ku ntera y’Ibilometero bitanu [5KM], hakurikiriho kunyonga igare ku ntera y’ibilometero 20 [20 KM] bazahite bongera gusoreza ku gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 2.5 [2.5 KM].

Guhera Saa tatu z’amanywa ni bwo abakinnyi bazaba batangiye gusiganwa ku maguru, nibasoza intera yagenwe bahite bafata igare.

Hagiye kuba irushanwa rya Duathlon ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

UMUSEKE.RW