Imyanzuro icumi yafatiwe mu nama yahuje abakunzi ba Kiyovu

Mbere yo guhura na APR FC nu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, abakunzi ba Kiyovu Sports bakoze inama yafashe imyanzuro icumi irimo kwamagana abatukanira ku kibuga.

Abakunzi ba Kiyovu Sports biyemeje kurushaho kuba hafi y’ikipe bihebeye

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, kuri Kigali Pelé Stadium hateganyijwe umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino uzahuza Kiyovu Sports na APR FC.

Abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena, bakoze inama ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi, bafatiramo imyanzuro ikakaye igamije gushaka ibikombe byombi.

Abahagarariye amatsinda (Fanclubs) y’abafana, ni bo bakoranye iyi nama na Minani Hemedi ubayobora ku rwego rw’Igihugu.

Imyanzuro icumi yafatiwemo:

  1. Abakunzi ba Kiyovu Sports basabwe kuzitabira umukino uzayihuza na APR FC ndetse bakaza bambaye imyanbaro iranga ikipe.
  2. Fanclubs barasabwa kugaragaza ko bahari n’inshuti n’imiryango ya bo, bitwaje ibibaranga.

  3. Abakunzi ba Kiyovu Sports barasabwa kwishyura itike ibinjiza no kwakira neza abafana ba APR FC nk’ikipe izabasura.

  4. Hemejwe ko Fanclubs itazabona imodoka iyigeza Nyagatare izafatwa nk’itabaho.

    - Advertisement -
  5. Hemejwe ko Green Brigade Forever Fanclub n’ubwo ivutse vuba ariko yamaze kwakirwa by’agateganyo.

  6. Hemejwe ko nta mukunzi wa Kiyovu Sports uzagaragarwaho kongera kuvuga nabi umukinnyi cyangwa umutoza mu mukino uwo ari wo wose.

  7. Hemejwe ko ibitutsi, kurwana, n’ibisa na byo, uzabigaragarwaho azafatirwa ibyemezo bikomeye.

  8. Hemejwe ko abakunzi ba Kiyovu bagomba guhangana n’abifuza kubatanya.

  9. Hemejwe ko Fanclub itazatangira umusanzu ku gihe, izafatwa nk’itabaho.

  10. Biyemeje kuba hafi ya Komite Nyobozi mu bushobozi bushoboka, i Nyagatare hakazajya imokoda z’abafana byibura 20.

Iyi kipe iracyafite urugamba rukomeye rwo gutsinda imikino ibiri isigaye ya shampiyona, ubundi ikegukana igikombe kuko irusha APR FC ya Kabiri, amanota atatu.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona, mu gihe habura imikino ibiri ngo irangire
Biyemeje guhuza imbaraga

UMUSEKE.RW