Inyungu zitezwe ku irushanwa ryateguwe na ECO-Arts Initiative

Ikigo kitegamiye kuri Leta gikora ibirimo Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije, ECO-Arts Initiative, cyateguye irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cyo kubungabunga Ibidukikije ndetse hitezwemo inyungu nyinshi ku Gihugu.

SECOTO na Ferwafa bagiranye amasezerano yitezwemo gutanga umusaruro mwiza mu guteza imbere Ibidukikije

Mu minsi ishize ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa na ECO-Arts Initiative, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’umwaka umwe.

Kimwe mu byatumye aya masezerano asinywa, ni ukugira ngo uru rwego rureberera ruhago mu Rwanda, rufashe iki kigo gutegura neza  iki Gikombe cy’Isi mu kubungabunga Ibidukikije, kizabera mu Rwanda.

Sustainable Environmental Conservation Tournament (SECOTO), ni umushinga w’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi rigamije guteza imbere no kubungabunga Ibidukikije binyuze mu mupira w’amaguru, ku ikubitiro ijonjora ry’ibanze rikaba rigiye kubera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ari irushanwa rizakoreshwamo abakiri bato bafite impano aho ari uguhera ku bafite imyaka 14 kugeza 23.

Rizitabirirwa n’amakipe 32 aho amakipe 30 ari ay’Uturere ni mu gihe andi abiri azaturuka muri Pariki y’Ibirunga n’Akagera.

Umuyobozi wa ECO-Arts Initiative, Nshumbusho Patience, avuga ko basanzwe bakorana n’ibigo by’amashuri 201.

Ati “Uburyo bwo kwita ku Bikudukikije ariko binyuze muri Siporo turavuga tuti kuki tutakoresha ijwi rya Siporo tubungabunga ibidukikije? Ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 211 bisanzwe ari abanyamuryango b’Umunyarango w’Abibumbye (UN).”

Umuyobozi wa SECOTO, DR Mujyasi Ismaël we yavuze ko bahisemo gukoresha ubu bukangurambaga binyuze mu mupira w’amaguru kubera ko ari wo mukino ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi ndetse biteze ko ubutumwa buzagera kure bifashishije uyu mukino.

- Advertisement -

Ati “Umupira ni yo Siporo irebwa n’abantu benshi ku Isi ni na yo mpamvu twahisemo kuyinyuzamo. Ariko ahantu havuye igitekerezo iyo urebye usanga Isi yugarijwe n’ihindaguruka ry’ikirere n’ibibazo byabaye by’Ibiza iyo urebye usanga byaratewe n’ihindagurika ry’ikirere.”

Yongeyeho ati “ECO-Arts yasanze uburyo bwiza bwo gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije no kumenyekanisha iby’ihindagurika ry’ikirere ari ukubinyuza mu mupira w’amaguru.”

Ferwafa na yo ihamya ko hari inyungu kuri iri rushanwa rya SECOTO.

Umunyamabanga Mukuru w’umusigire wa Ferwafa, Jules Karangwa yavuze ko iki gikorwa ECO-Arts yateguye ari indashyikirwa kandi ko uretse inyungu zo kubungabunga Ibidukikije harimo no guteza imbere umupira w’amaguru biciye mu bato.

Ati “Iyo urebye bimwe mu bibazo byugarije Isi, ni imihindagurikire y’ikirere, rero iyo urebye abashobora gukemura iki kibazo n’abagiteza, ni twebwe abantu. Mu 2016 FIFA yagiranye ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga mu bijyanye n’Ibidukikije binyuze mu mupira w’amaguru. Ni muri uwo mujyo na Ferwafa turimo gufatanya na ECO-Arts, tuzakomeza kubaha ubufasha bwose muri tikinike.”

Jules yakomeje agira ati “Igikorwa bakoze, ni ibuye rimwe ryatewe rikica inyoni ebyiri. Iryo rushanwa si iryacu ariko ni irushanwa ryo guhera ku bana bafite imyaka 14. Ni byo ni irushanwa ry’ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije ariko nanone biradufasha gutegura abo bana mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru bihereye mu bakiri bato.”

Hazabanza gukinwa imikino y’amajonjora r’imbere mu Gihugu azabera ku bibuga bine birimo Stade Mpuzamahanga ya Huye, Stade Ubworoherane, Stade Umuganda na Kigali Pelé Stadium.

Buri Stade izakira amakipe umunani. Hazahembwa ikipe ya mbere ndetse n’ikipe yitwaye neza mu guteza imbere ibidukikije.

Ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 50$ (Asaga miliyoni 50 Frw) ni mu gihe buri kipe izitabira izahabwa ibihumbi 10$ yo kwitegura.

Ikipe ya mbere mu Kuboza 2023 izajya Dubai ahazabera umuhango wo gutangiza kumugaragaro iki gikombe cy’Isi ari nabwo hazatorwa Komite Nyobozi ya SECOTO ishinzwe gutegura iki gikombe.

SECOTO izatwara miliyoni 4.4 z’amadorali ni ukuvuga asaga Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.947.254.400 FRW).

Umuyobozi wa ECO-Arts Initiative, Nshumbusho Patience
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ECO-Arts Initiative, DR Mujyasi Ismaël

UMUSEKE.RW