Itangishaka Claudine yasinyiye FCF Lupopo

Umunyezamu wa Mbere w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abagore, Itangishaka Claudine yamaze gusinya amasezerano mu kipe ya FCF Lupopo yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangishaka Claudine ni umukinnyi mushya wa FCF Lupopo

Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, ni bwo Itangishaka yabengutswe n’iyi kipe isanzwe ari ubukombe muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri DRC.

Akihagera nta bwo yahise asinya amasezerano, kuko hari ibyo impande zombi zari zitarumvikana ariko byarangiye bahuje ndetse uyu munyezamu ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Itangishaka yasinye ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ariko yari asanzwe ari mu kipe akora imyitozo ndetse anagenerwa byose bihabwa abakinnyi ba Lupopo y’Abagore.

Iyi kipe iherereye mu Mujyi wa Lubumbashi, isanzwe ihangana na TP Mazembe y’abagore.

Kuri ubu hari gukinwa shampiyona y’Igihugu [Shampiyona National] ihuza amakipe aba yarabaye aya Mbere muri shampiyona ihuza amakipe yo mu Mijyi [shampiyona Locale].

Iyo shampiyona Locale irangiye, ikipe eshatu za mbere zihagararira Umujyi ziherereyemo zikajya guhura n’izindi mu rindi rushanwa ryitwa shampiyona Provincial ari ho hava izihanganira shampiyona National ku rwego rw’igihugu.

Ikipe ya Lupopo iherereye mu itsinda rya Mbere, yatsinze Black Start yo mu Mujyi wa Bandundu umukino wa mbere ibitego 2-0. Kuri uyu munsi iyi kipe irakina umukino wa Kabiri na JSK.

Amakipe ari kumwe na Lupopo ya Claudine, ni FCF Mazembe, JSK, Manika, Lusenda, Black Start, Bweremana, FJKK, Kabasha na TP Mazembe [Kananga].

- Advertisement -

Itsinda rya Kabiri ririmo: FCF Toposela, Force des Filles, 31è CPC, Amani, DCMP Bikira, Okapi, Ituri FC, Mabanga, Soleil de l’Est, Muselamayi.

Itsinda rya Gatatu ririmo: OCK, St. Marie, CSF Bikira, Inter Start, Espoir de Kin na Don Bosco.

Itangisha yakiniye amakipe arimo Scandinavia WFC y’i Rubavu, AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Fatima WFC y’i Musanze na OCL City na yo yo muri DRC.

Ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda
Claudine yishimwe i Lubumbashi
FCF Lupopo isanzwe ihangana na TP Mazembe
Itangishaka akomeje imyitozo

UMUSEKE.RW