KNC yongeye gutunga urutoki Rurangirwa uyobora abasifuzi

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yongeye kumvikana anenga bikomeye imisifurire ndetse n’uyobora Komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, Rurangirwa Aaron.

KNC uyobora Gasogi United yongeye kwibasira imisifurire

Ibi yabitewe no kuba atarishimiye imisifurire ku mukino ikipe abereye umuyobozi, Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali ku munsi wa 28 wa shampiyona.

Uyu muyobozi abicishije mu kiganiro Rirarashe cya Radio One kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, yongeye kumvikana anenga imisifurire mu Rwanda.

Yagize ati “Ni uko Abanyarwanda tutagira umuco mwiza, wenda akaba yakwegura bitewe n’impamvu runaka. Nakifuje ko mu matora azabaho yaba umuntu wa mbere. Nibaza niba we [Rurangirwa] iyo arebye ibintu biba bitamutera isoni. Ameze nka wa Mugabekazi w’umutsindirano, niba ananiwe agende.”

KNC yongeyeho ati “Turabivuga abantu bati ’Gasogi’, ariko imikino ibera ku karubanda. Iyaba itarambuwe imikino ingana kuriya ni yo iba iyoboye Shampiyona. Ku giti cyanjye nta kibazo ngirana na Rurangirwa, ariko ibikorwa bye bifutamye. Turi inshuti ariko iyo unaniwe uba unaniwe. Umwaka utaha nibikomeza gutya ntibizakunda.”

Uyu muyobozi wa Perezida wa Gasogi United si ubwa mbere yumvikanye yikoma imisifurire, kuko yigeze no kuvuga ko umupira w’u Rwanda ari umwanda kubera bamwe mu basifuzi bitwara nabi ariko urwego rubareberera rukaruca rukarumira.

KNC avuga ako ashingiye ku myaka Rurangirwa Aaron afite, agashingira ku buremere bw’inshingano afite no ku bindi bikorwa bya siporo abamo, adapfa kubona umwanya wo gutunganya ibintu biri mu misifurire.

Rurangirwa Aaron na we ari mu bari batanze ubwegure bwabo mu nkundura yo kwegura kw’abakozi n’abayobozi benshi muri FERWAFA, ariko nyuma yo kubisabwa na bamwe mu bamukuriye, aguma ku mwanya we.

Byatewe n’uko iyo yegura, umubare w’abagize Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe wari guhita uba muto ku bashobora gufata ibyemezo, bityo igaseswa burundu kandi hagomba kubaho igihe cyo gutegura amatora no kuba ibikorwa bitandukanye bikomeza nk’ibisanzwe.

- Advertisement -

Ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa munani n’amanota 39 mu mikino 28 ya shampiyona imaze gkinwa, mu gihe umwanya wa mbere ufitwe na Kiyovu Sports ifite amanota 60.

Gasogi United ntiri mu bihe byiza

UMUSEKE.RW