Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasuye ikipe mbere y’uko ikina umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, asaba abakinnyi gukora iyo bwabaga igatsinda imikino ibiri ya shampiyona isigaye.
Harabura imikino ibiri gusa kugira ngo shampiyona ishyirweho akadomo, itwara igikombe imenyekane n’izimanuka zizabe zamenyekanye.
Ikipe ya Bugesera FC iri mu mazi abira kuko iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16, ifite amanota 29 mu mikino 28 imaze gukina.
Mbere yo gufata urugendo rwerekeza i Rubavu gukina na Étincelles FC mu mukino w’umunsi wa 29, Meya Richard uyobora Akarere ka Bugesera yasuye abakinnyi mu myitozo abasaba gutanga imbaraga zose bakabona intsinzi mu mikino ibiri isigaye.
Ibi uyu muyobozi asaba, birasa nko gukama ikimasa kuko iyi kipe yagaragaje imbaraga nke muri uyu mwaka kugeza umusaruro mubi wegekwa ku munyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin wahagaritswe ukwezi.
Uretse uyu muyobozi w’Akarere ka Bugesera, inzego z’umutekano na Perezida w’ikipe, Gahigi Jean Claude, zari zaje kuganiriza abakinnyi zibasaba kurwana ku izina ry’ikipe ikazaguma mu Cyiciro cya Mbere.
Kimwe mu bindi byagoye iyi kipe, ni uguhindaguranya abatoza kuko Ndayiragije Étienne watangiranye na yo shampiyona nk’umutoza mukuru, ntabwo yayisoje ubu itozwa na Nshimiyimana Eric waje mu mikino yo kwishyura.
UMUSEKE.RW