Rayon y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona (Amafoto)

Mu gusoza shampiyona y’abagore y’Icyiciro cya Kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Indangamirwa Women Football Club.

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi ni bwo hasojwe shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore. Umukino wagombaga gutanga ikipe yegukana igikombe cya shampiyona, wabereye kuri Stade ya Bugesera guhera Saa cyenda z’amanywa.

Rayon Sports WFC yacakiranye n’Indahangarwa WFC, ari na yo makipe abiri yamaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Amakipe yombi yaje gusoza iminota 90 anganya igitego 1-1, mu kwifashisha penaliti, ikipe ya Rayon Sports WFC yinjiza 4-3.

Iyi kipe ya rubanda yahise yegukana igikombe cya shampiyona, Indangamirwa iba iya Kabiri, mu gihe APR WFC yo yasoreje shampiyona ku mwanya wa Gatatu.

Rayon kandi, isa n’iyamaze kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira ES Mutunda WFC ibitego mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye mu Nzove.

Ni umwaka wa mbere Rayon Sports izanye ikipe y’abakobwa muri shampiyona y’abagore.

Igitego kiraryoha
Mukeshimana Dorothée wa Rayon yagoye cyane Indangamirwa
Indangamirwa WFC yazamukanye na Rayon WFC
Umukino wasifuwe n’abasifuzi b’abakobwa
APR WFC yabaye iya Gatatu

UMUSEKE.RW