U Rwanda rwongereye amasezerano y’ubufatanye na PSG

Binyuze muri gahunda za Visit Rwanda, ikipe ya Paris Saint-Germain yashimiye u Rwanda ku bufatanye bwiza bw’amasezerano mashya ikipe n’iki Gihugu.

Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG yongerewe igihe

Iyi kipe yo mu Bufaransa n’u Rwanda, byemeranyije kongera amasezerano y’ubufatanye azageza mu 2025.

Tariki 4 Ukuboza 2019 ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes n’ibindi.

Aya masezerano ariyongera ku ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yasinywe muri Gicurasi 2018, yongererwa igihe mu 2021.

Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri PSG, Cynthia Marcou, yatangaje ko hari byinshi byavuye mu myaka itatu yabanje y’ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda, bityo akaba ari andi mahirwe yo kuzamura isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga n’ubukerarugendo bwarwo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Michaella Rugwizangoga, yavuze ko icyo kwishimira cyane ari uko ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda bwarenze kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, bigera no mu gusangizanya umuco, ubukorikori, ubuhanzi n’iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ati “Paris Saint-Germain ni urubuga rudasanzwe rutuma tugaragaza ibyiza by’u Rwanda muri miliyoni z’abafana ku Isi yose. Twishimiye gukomeza ubufatanye no kugera kuri byinshi twese hamwe”.

Muri raporo y’umwaka wa 2022, mu bikorwa by’ingenzi byagezweho harimo ko “habashije kongerwa amasezerano y’ubufatanye na Paris Saint-Germain (PSG) kugeza muri Nyakanga 2025, bishimangira imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu giteza imbere ubukerarugendo binyuze mu mikino.”

Mu gitekerezo aheruka kunyuza mu kinyamakuru The East African, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko izo mbaraga u Rwanda rwashyize mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri siporo, zitapfuye ubusa.

- Advertisement -

Habazwe agaciro k’inyungu u Rwanda rwagize binyuze mu kurwamamaza muri ayo makipe yombi umwaka ushize, kabarirwa muri miliyoni miliyoni $160. Ibi bibarwa harebwa ayo u Rwanda rwari gushora iyo rubinyuza mu kwamamaza mu itangazamakuru mu buryo busanzwe.

Uku kumenyekana k’ubukerarugendo bw’u Rwanda, Akamanzi avuga ko aribyo byahindukiye bikarwinjiriza miliyoni 445$, aturutse mu bakerarugendo basaga miliyoni basuye u Rwanda mu 2022.

Ni inyungu ifatika ku bukerarugendo bw’u Rwanda bwari bumaze imyaka ibiri bwarashegeshwe na Covid-19. Akamanzi avuga ko ayo mafaranga yinjijwe, angana na 90 % by’ayo u Rwanda rwavanaga mu bukerarugendo mbere ya Covid-19.

Ati “Aba bashyitsi ntabwo ari ukwishimira ibyiza by’u Rwanda gusa ahubwo banagira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Ubukerarugendo bwahaye akazi ibihumbi by’abanyarwanda kandi amafaranga avamo atuma u Rwanda rubasha kubaka ibitaro mu bice by’icyaro, kwishyurira abana amafunguro ku mashuri, kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage…”

Akamanzi kandi yagarutse ku ruhare rw’amafaranga ava mu bukerarugendo, aho amwe asubizwa mu baturage baturiye ahari ibikorwa by’ubukerarugendo bakubakirwa ibikorwa remezo, kugira ngo bafashe igihugu kubungabunga ubwo bukerarugendo.

Nubwo Guverinoma igaragaza ko kwamamaza mu makipe y’i Burayi byatanze umusaruro, hari abakunze kubinenga bavuga ko igihugu gikennye kitakabaye gitera inkunga amakipe akomeye.

Akamanzi yavuze ko ibyo ari ukwigiza nkana kuko umusaruro uvamo ugaragarira buri wese.

Ati “Ni uburenganzira kutemeranya n’imiyoborere y’u Rwanda ariko ubukangurambaga bugamije kubangamira ishoramari mu gihugu kiri mu nzira y’amajyambere kandi rigira ingaruka nziza ku mibereho myiza y’abaturage, ntacyo bimaze, ni ukwikunda.”

Perezida Kagame aherutse kugaragaza ko ubufatanye n’amakipe arimo Arsenal na PSG bwabyaye umusaruro, hakaba hari n’ibiganiro n’indi kipe ikomeye ngo nayo yamamaza Visit Rwanda.

Ati “Tugiye no kugira indi kipe izwi cyane mu mupira w’amaguru, rero nimubona dukorana n’ikipe imwe, hakaza indi, mujye mumenya ko tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari uguta amafaranga”.

Ntabwo Perezida Kagame yatangaje ikipe iri kuganira n’u Rwanda ku buryo impande zombi zagirana imikoranire. Gusa kuva u Rwanda rwasinyana amasezerano na PSG hamwe na Arsenal, bivugwa ko amakipe atandukanye y’i Burayi yatangiye kurwegera arusaba ko bakorana.

UMUSEKE.RW