Umukino wa Rayon na Gorilla warekewe i Muhanga

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryamenyesheje Rayon Sports ko izakirira Gorilla FC kuri Stade Régional ya Muhanga.

Umukino uzahuza Rayon na Gorilla FC uzabera i Muhanga

Nyuma y’amakuru yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko Rayon Sports izakirira Gorilla FC kuri Kigali Péle Stadium umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, Ferwafa yemeje ko umukino uzakinirwa aho amakipe yombi yamenyeshejwe.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yahamirije UMUSEKE ko Ferwafa yabamenyesheje ko umukino uzabera kuri Stade Régional ya Muhanga.

Ati “Ferwafa imaze kutumenyesha ko gahunda ari i Muhanga.”

Uyu Munyambanga yakomeje avuga ko impamvu bangiwe kwakirira kuri Kigali Péle Stadium, ari uko Stade itarasubizwa Umujyi wa Kigali mu buryo bw’amategeko.

UMUSEKE.RW