Abana ba Community Youth Football bijejwe ubufasha na Rainbow Sports Global

Abana babarizwa mu Ihuriro ry’Amarerero icumi yigisha umupira w’amaguru mu gace k’i Nyamirambo, rya Community Youth Football League, bagiye gufashwa n’Umuryango Rainbow Sports Global uteza imbere umupira w’amaguru.

Rainbow Sports Global yasuye abana ba Community Youth Football League

Ku wa Kane tariki 15 Kamena ku kibuga cya Tapis rouge giherereye i Nyamirambo, hateraniye abana bibumbipye muri Community Youth Football League ndetse bari kumwe n’abatoza ba bo.

Uyu muhango warimo kandi Murangwa Èugene Eric uyobora Ishyirahamwe ry’Abanyabigwi bakinnye ruhago mu Rwanda (FAPA), umuyobozi w’Umuryango Ossoussa, Al Hadji Rutikanga Hassan n’uwari uhagarariye Umuryango Rainbow Sports Global n’abandi.

Mu kugaragaza no gusobanura neza uburyo iri huriro ry’Amarerero rikora n’umusaruro ritanga, abana bagiye mu kibuga barakina hagati ya bo ndetse bagaragaza ko bafite impano zikwiye gushyigikirwa.

Nyuma yo gukina, uwari uhagarariye Rainbow Sports Global ukomoka muri Nigeria, yafashe ijambo aganiriza aba bana abibutsa ko gukina bijyana no kwiga ndetse kugira ikinyabupfura.

Uyu muyobozi yabijeje kandi ko uyu muryango witeguye kubafasha ukabatera inkunga mu bikoresho bakenera, ariko ikirenze kuri ibyo yijeje Community Youth Football League ubufatanye buhoraho.

Murangwa uzwi cyane muri Rayon Sports, na we yibukije aba bakinnyi b’ejo ko ari ahabo ho gutegura neza ejo ha bo hazaza hakiri kare. Ibi kandi bikajyana no kumva no kumvira.

Umuryango Rainbow Sports Global ufite imishinga yagutse yo guteza umupira w’amaguru imbere mu Rwanda, no muri Afurika muri rusange.

Community Youth Football League, isanzwe izwiho gutegura amarushanwa menshi y’abato hagamijwe kubategurira neza ejo hazaza.

- Advertisement -
Babanje kwerekana impano bafite
Abana babanje gukina bagaragaza impano bifitemo
Community Youth Football League ibamo amarerero icumi y’i Nyamirambo
Abana baganirijwe ku hazaza habo
Abatoza bo muri Community Youth Football League bagiye bafatana amafoto n’aba bana
Abana bo muri Community Youth Football League bafashe amafoto y’urwibutso
Abarimo Murangwa na Hadji Rutikanga Hassan baganirije aba bana

UMUSEKE.RW