Amakipe 16 ni yo azakina Agaciro Pre-season tournament

Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire irushanwa rifasha abakinnyi basoje shampiyona, Agaciro Pre-season tournament 2023, amakipe azitabira yose yamaze kwiyandikisha.

Amakipe 16 yamaze kwiyandikisha kuzakina irushanwa ry’Agaciro Pre-season tournament 2023

Guhera tariki 19 Kamena 2023, hazaba hakinwa icyiciro cya Kabiri cy’irushanwa ry’Agaciro Pre-season tournament rizwiho gufasha abakina mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri baba barasoje shampiyona.

Amakipe 16 ni yo yiyandikishije kuzakina iri rushanwa. Agabanyijemo amatsinda ane, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.

Itsinda rya Mbere ririmo: Garden Generation ibitse igikombe, Shamiru FC, Gikondo Home Boys na Green Team.

Itsinda rya Kabiri ririmo: Gatoto, We Never know, Kabuga United na COVID FC.

Itsinda rya Gatatu ririmo: Pogba Foundation, Kicukiro FC, Football DNA na Santos FC.

Itsinda rya Kane ririmo: Brazil and Friends, Remara AS, Arsenal de Kigali na Revelation.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, ni yo azahita azamuka muri 1/4. Buri kipe yasabwe gutanga abakinnyi 30 izakoresha.

Iri rushanwa ritegurwa na Munyeshyaka Makini, ubushize ryagurishije abakinnyi mu Cyiciro cya barimo nka Ndekwe Félix waguzwe na Rayon Sports, Amani waguzwe na Police FC n’abandi. Ikibuga cyo ku Mumena ni cyo kizakinirwaho imikino kugeza ubu.

- Advertisement -
Ni irushanwa riba ririmo imbaraga
Amani ni myugariro wagurishijwe n’Agaciro Pre-season tournament
Abakinnyi bazwi mu Cyiciro cya Mbere bakina iri rushanwa

UMUSEKE.RW