Arsène uvura AS Kigali yafunguye ivuriro rifasha abakinnyi

Nyuma yo kuba avura ikipe ya AS Kigali, Rugumaho Arsène yafunguye ivuriro ryitezweho kuzajya rifasha abakinnyi ku bibazo by’imvune bagirira mu kazi ka bo.

Rugumaho Arsène yafunguye ivuriro ryitezweho kuzajya rifasha abakinnyi batandukanye

Ubusanzwe abakinnyi b’umupira w’amaguru cyangwa abakina indi mikino itari ruhago mu Rwanda, iyo bagize imvune bagana amavuriro atandukanye bagafashwa n’abadasanzwe babarizwa muri icyo gice.

Si kenshi abakinnyi bo mu Rwanda bavurwa n’abaganga basanzwe muri icyo gice n’ubundi.

Rugumaho Arsène wize ubuganga ariko cyane cyane ku gice cy’imvune, asanzwe azwi mu kipe ya AS Kigali ariko ikirenze kuri ibyo yafunguye ivuriro ryo gufasha abakinnyi mu ngeri zitandukanye.

Iri vuriro riherereye ku Mumena muri Anthurium Hotel, ryivurizamo abarimo Nkinzingabo Fiston, Kimenyi Yves n’abandi.

Aganira na UMUSEKE, Rugumaho Arsène yavuze ko yafunguye iri vuriro agamije gufasha abakinnyi bajya bagorwa n’ibibazo by’imvune za hato na hato bigatuma bahagarika gukina imburagihe.

Ati “Mu by’ukuri nafunguye iri vuriro kugira ngo nkomeze mfashe abakinnyi bagira ibibazo by’imvune. Kenshi usanga hari abahagarika gukina kuko baba batavuwe neza bikaba byabagiraho ingaruka zo kureka gukina bakiri bato.”

Uyu muganga yakomeje avuga ko iyo umukinnyi abashije kwivuza neza agakurikiza amabwiriza yose ya muganga, akira vuba kandi agakomeza akazi ke nk’uko bisanzwe.

Arsène avuga ko icyo agamije cyane ari ugufasha abakinnyi bose, atari abo ab’umupira w’amaguru gusa. Abifuza kwivuriza muri iri vuriro bashobora kumubona kuri telefone igendanwa ya 0782634189.

- Advertisement -

Aje yiyongera kuri Rutamu uvura Amavubi, na we uzwiho gufasha abakinnyi bagize ibibazo by’imvune.

Aho umurwayi aryama iyo ari kuvurwa
Iyo abakinnyi bari gukira babanza kugira imyitozo bakora
Muri iri vuriro hari ibikoresho bihagije
Iyo utangiye gukira ujya kunyonga igare
Aho abakinnyi bicara muri barafu
Ivuriro rikorera muri iyi Hotel
Arsène avura imvune zirimo n’izo mu mavi

UMUSEKE.RW