Cricket: U Rwanda rwegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Cricket, yatsindiye Uganda ku mukino wa nyuma ihita yegukana igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka, cyasigaye mu Rwanda

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanda.

Mbere yo gutangira umukino, u Rwanda rwatsindiye guhitamo gutangira gukubita/gutera udupira (Toss), maze ruhitamo gutangira rutera udupira ndetse rubuza ikipe y’Igihugu ya Uganda gushyiramo amanota menshi.

Abanya-Uganda batangiranye imbaraga nyinshi ndetse bashyiramo amanota menshi kuko igice cya Mbere yashyizemo 65 muri Overs 20. U Rwanda rwo rwasohoye abakinnyi ba Uganda bose uko ari icumi.

Mu gice cya Kabiri, u Rwanda rwatangiye rusabwa kubona amanota 66 kugira ngo rube rwabasha kwegukana igikombe cy’uyu mwaka. Muri Overs esheshatu za mbere, u Rwanda rwashyimo amanota 27.

Ibi byasobanuraga ko u Rwanda rukina rukina Overs zose kuko muri 16 n’agapira kamwe rwari rumaze gukuramo ikinyuranyo cy’amanota rwari rwatsinzwe na Uganda ndetse rushyiramo amanota 66. Uganda yo yasohoye abakinnyi b’u Rwanda bane.

Bisobanuye ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahise yegukana igikombe ku kinyuranyo cya Wickets esheshatu. Yari inshuro ya Mbere u Rwanda rwegukanye iki gikombe mu gihe Uganda ibitse birindwi na ho Tanzania ikagira kimwe.

Ikipe y’Igihugu ya Kenya, ni yo yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota 48.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Leonard Nhamburo, yavuze ko kugira abakinnyi benshi bakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 mu ikipe ye biri mu byamufashije kwitwara neza.

- Advertisement -

Yagize ati “Ndishimye cyane kuko ni iby’agaciro kwegukana igikombe uri umutoza. Kuba abakinnyi benshi bari bagize Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje Imyaka 19 yagiye mu Gikombe cy’Isi biri mu byadufashije kwitwara neza. Ikindi, ntimwibagirwe ko twagize imyiteguro myiza irimo amarushanwa twitwabiriye muri Uganda na Nigeria.”

Ikipe y’irushanwa yatowe irimo: Ishimwe Henriette (Rwanda), Ishimwe Gisèle (Rwanda), Murekatete Belise (Rwanda), Queentor Abel (Kenya), Irera Rosine (Rwanda), Goabilwe Matome (Botswana), Consy Aweko (Uganda), Laura Mophakedi (Botswana), Evelyn Anyipo (Uganda), Lucky Piety (Nigeria), Florence Samanyika (Botswana) na Stephanie Nampiina (Uganda).

Uko amakipe yasoje irushanwa akurikirana:

  1. Rwanda
  2. Uganda

  3. Kenya

  4. Nigeria

  5. Botswana

Ni uku byari bimeze
Ibyishimo byari byinshi
Ni ubwa mbere u Rwanda rwegukanye iri rushanwa

UMUSEKE.RW