Hotel Mater Boni Consilii yemerewe kwakira amakipe y’Ibihugu (Amafoto)

Nyuma yo kubura amahirwe yo kwakira amakipe y’Ibihugu ndetse n’abasifuzi Mpuzamahanga kubera ubushobozi buke, Ubuyobozi bwa Mater Boni Consilii Hotel yahoze yitwa Boni Consilii buravuga ko bwakoze ibirenze ibyasabwaga kugira ngo butazongera kuvutswa ayo mahirwe.

Hotel Mater Boni Consilii yahawe uburenganzira bwo kwakira amakipe y’Ibihugu n’abasifuzi mpuzamahanga

Mu mezi make ashize ubwo u Rwanda rwagombaga kwakira ikipe y’Igihugu ya Bénin mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2024, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yavuze ko Akarere ka Huye nta Hotel y’Inyenyeri eshanu cyangwa enye ihari yakwakira amakipe y’Ibihugu ndetse n’Abasifuzi mpuzamahanga.

Ibi byatumye umukino uvanwa i Huye, uzanwa kuri Kigali Pelé Stadium ariko ukinwa nta bafana bari muri Stade.

Gusa nyuma y’uku kwanga kwa Hotel Mater Boni Consilii, ababifite mu nshingano ntabwo bigeze bicara ubusa kuko hahise hatangira gusanwa no kongerwamo ibyaburagamo.

Ibi byatumye iyi Hotel yemererwa kwakira amakipe y’Ibihugu n’abasifuzi mpuzamahanga nk’uko Ngoga Dominique Ushinzwemo ibikorwa yabibwiye UMUSEKE.

Ati “Imbogamizi zagiye zibaho zitandukanye, bigendanye n’ibitari byuzuye. Icyo navuga ni uko ayo ari amahirwe twabuze ariko twarize. Ubu tuvugana ku itariki 18 tuzakira ikipe ya Mozambique.”

Yakomeje agira ati “Kuba izaza hano kandi iya mbere itarahaje, ni igisobanuro cy’uko ibitari byuzuye byarangiye kuzura. Ndetse twanarenze ku byasabwaga kuko hari ibyo twakoze kugira ngo twihe intambwe ndende.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bakosoye buri kimwe kitari kimeze neza ndetse banongeramo ibitari birimo.

Ati “Ibintu bavugaga bitari byuzuye, hari ibyumba bitari bifite uburyo bwo gutanga umwuka (Crimatiseurs). Ubu rero twaragikemuye. Bénin yavugaga ko tutari dufite inyenyeri enye kandi n’ubundi twari tuzifite.”

- Advertisement -

Ngoga yakomeje avuga ko bafite ibikoresho byihutisha Serivisi ndetse ko ikindi bishimira ko ubu Igihugu cyose cyabagana, cyabona indyo y’iwabo mu buryo bwihuse.

Yahakanye kandi amakuru avuga ko baba barahawe Inyenyeri enye nyamara itari kuri urwo rwego.

Ibindi bice uyu muyobozi yavuze, ni ibyo gukoreramo imyitozo ya Gym avuga ko ibikoresho byose byuzuye byagezemo.

Hotel Mater Boni Concilii iherutse guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamahanga kuri serivisi itanga zirimo amafunguro n’ibinyobwa, isuku n’ibindi.

Guhabwa iki cyemezo harebwe inzira binyuramo kugira ngo amafunguro ategurwe, by’umwihariko kuva aho agurirwa kugeza ku isahane y’umukiliya.

Iki cyemezo cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge (RSB). Kigaragaza ko gifite agaciro kuva tariki 14 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 13 Ukuboza 2025.

Hotel Mater Boni Consilii iri mu zigezweho mu Karere ka Huye ndetse iri mu ziganwa n’inzego zitandukanye za Leta mu gihe ziri mu ruzinduko rw’akazi muri aka Karere.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Mater Hotel Boni Consilii, Ngoga Dominique yemeje ko izakira amakipe y’Ibihugu cyangwa andi mpuzamahanga
Ubusitani bwa Hotel
Aho bakorera Gym hari ibyongewemo
Ibikoresho bya Gym
Kuri réception hari ibyanogejwe
Buri kimwe cyakozweho

UMUSEKE.RW