Imikino y’abakozi: Shampiyona 2023/2024 izatangira muri Nyakanga

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST, bwemeje ko shampiyona y’umwaka w’imikino 2023/2024 izatangira mu kwezi gutaha.

Amakipe azatangira shampiyona muri Nyakanga

Ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, ni bwo habaye inama y’Inteko Rusange yahuje Abayamuryango ba ARPST.

Iyi nama yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo no kwemeza igihe umwaka w’imikino wa 2023/2024 uzatangirira.

Biciye mu bitekerekezo byaganiriweho n’Abanyamuryango bari bitabiriye iyi Nteko Rusange, hemejwe ko shampiyona izatangira tariki 21 Nyakanga uyu mwaka. Tombola yo gushyira amakipe mu matsinda, biteganyijwe ko izakorwa tariki 23 Kamena.

Zimwe mu zindi ngingo zaganiriweho, harimo amategeko agenga amarushanwa yavuguruwe, kwemeza ko Siporo Rusange igiye kujya ikorwa rimwe mu gihembwe. Hanakiriwe Abanyamuryango batatu barimo Rwandair, Ubumwe Grande Hotel n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Hemejwe kandi ko ibigo bine byabaye ibya mbere muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023, bizitabira imikino Nyafurika izabera muri Congo Brazzaville.

Abanyamuryango ba ARPST baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo shampiyona ya 2023/2024 izatangira muri Nyakanga uyu mwaka
NISR yakiriwe nk’Umunyamuryango mushya wa ARPST

UMUSEKE.RW