Kungfu-Wushu: U Rwanda rwavanye umudari muri Tunisia

Ikipe y’Igihugu y’Umukino Njya rugamba ya Kungfu-Wushu, yagarutse mu Rwanda itahanye umudari w’umwanya wa Gatatu mu mikino Nyafurika ya Siporo zikinirwa ku mucanga ’African Beach Games’, yaberaga i Hammamet muri Tunisia.

                                            Abakina Kungfu-Wushu batahanye umwanya wa Gatatu mu mikino Nyafurika

Guhera tariki 23-28 Kamena 2023 mu Mujyi wa Hammamet muri Tunisia, haberaga imikino Nyafurika irimo Kungfu-Wushu n’uwo Koga mu mazi magari ‘Open Water Swimming’. Gusa byari biteganyijwe ko iyi mikino izarangira tariki 30 Kamena.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe arimo iyo Koga nk’ababigize umwuga n’abakina imikino Njya rugamba irimo Kungfu-Wushu. Iyi mikino yakinirwaga ku mucanga [African Beach Games].

Mu mukino wa Kungfu-Wushu, biciye kuri Mutuyimana Emmanuel, u Rwanda rwegukanye umwanya wa Gatatu mu cyiciro cya Taolu Nanquan,  ruhita rubona umudari w’umuringa [Bronze medal]. Uyu mukinnyi yabigezeho biciye mu myiyereko nta Ntwaro afite mu ntoki.

Umudari wa Zahabu wo wagiye muri Tunusia kuko wegukanywe na Hanafi Zerrouki ukomoka muri iki gihugu. Umudari wa Feza watwawe na Helmi Jrebi wo muri Algérie. Mu cyiciro cya Nandao (kwiyereka bafite intwaro ngufi mu ntoki), Mutuyimana yabaye uwa Kane, na ho muri Nangun (kwiyereka bafite intwaro ndende mu ntoki), uyu musore aba uwa Gatanu.

                          Mutuyimana Emmanuel yazanye umudari w’umuringa
                      Bageze mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 28 Kamena

UMUSEKE.RW