Ossoussa yegukanye igikombe cy’abakina nk’abatarabigize umwuga

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umuryango wa Ossoussa izwi nak Assoussa FC, yatsinze Karibu FC ihita yegukana igikombe cy’irushanwa ry’abakina nk’abatarabigize umwuga [Veterans].

Assoussa FC yegukanye cya ‘Kigali Veterans Football Tournament 2023’

Guhera ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023 kugeza ku kindi cyumweru tariki 4 Kamena ku bibuga bya tapis rouge na Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, hakinwaga imikino y’irushanwa ry’abatarabigize umwuga.

Iri rushanwa rya ‘Kigali Veterans Football Tournament 2023’  ryateguwe biciye mu bufatanye bw’abakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda [Rwanda Legends] ndetse na Ossoussa. Amakipe ane arimo Vision 2020, Karibu FC, Rwanda Legends na Assoussa FC ni yo yari yaryitabiriye.

Ossoussa yabanje kunyagira Vision 2020 ibitego 7-2, binayihesha kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe Karibu FC yo ku Mumena yatsindaga Rwanda Legends ibitego 2-1 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, yombi yabaye ku Cyumweru tariki 4 Kamena kuri Kigali Pelé Stadium.

Ibifashijwemo na Hadji Rutikanga Hassan, Bizimana Djuma, Munyeshyaka Makini na Munyakazi Yussuf, Ossoussa yatsinze Karibu FC ibitego 4-3, binayihesha kwegukana igikombe cy’iri rushanwa. Iyi kipe igaragaramo amasura ya bamwe mu bahoze bakina nka Shyaka Jean, Bizimana Djumana, umutoza Lomami Marcel, Kabula Muhamud n’abandi.

Mu guhatanira umwanya wa Gatatu, Vision 2020 yawegukanye itsinze Rwanda Legends biciye kuri za penaliti nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 90 y’umukino.

Vision 2020 yabonye umwanya wa Gatatu
Aba-Legends babaye aba Kana mu makipe ane yitabiriye irushanwa
Karibu FC yo ku Mumena yatsindiwe ku mukino wa nyuma

UMUSEKE.RW