Rwamagana City yahinduriwe izina

Ikipe ya Rwamagana City na IPM Mukarange yo muri Kayonza ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona y’Abagore zahinduye amazina zitwa Muhazi United FC.

Rwamagana City yamaze kwitwa Muhazi United

Aya makipe yombi yahinduriwe amazina nyuma y’impinduka zakozwe ku makipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba yagiye agira uturere ahurirwaho, aho aya akurikiranwa n’aka Rwamagana na Kayonza.

Izina rishya rya “Muhazi United” ryemejwe mu Nama y’Inteko Rusange yabereye mu cyumba cy’inama cy’Intara y’Iburasirazuba, ku wa Mbere, tariki ya 26 Kamena 2023.

Mu bayobozi bayitabiriye harimo Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope.

Iyi nama yemeje ko bagiye gukora ikipe ebyiri zirimo iy’abagore n’iy’abagabo zikomeye zihuriweho n’utu turere akaba ari natwo muterankunga mukuru wazo aho buri kamwe kazajya gatanga 50%.

Biteganyijwe ko Ikibuga cya Rwinkwavu kizavugururwa kugira ngo kijye gikiniraho abakiri bato bazatoranywa muri utu turere kugira ngo bubake irerero rikomeye.

Umunyamabanga Mukuru wa Muhazi United FC, Gombaniro Dickson, yavuze ko izina rya Rwamagana City n’irya IPM Mukarange yahinduwe hagamijwe gukora amakipe akomeye ahagararira Akarere ka Rwamagana na Kayonza.

Ati “Inteko Rusange yemeje ihindurwa ry’izina rya Rwamagana City ihinduka Muhazi UnitedFC, icyari IPM Mukarange ikipe y’abakobwa ya Kayonza na yo yahindutse Muhazi United Women FC.’’

Yavuze ko “hanatowe inzego nshya zirimo abayobozi bashya bazayobora ayo makipe mu gihe abaterankunga bakuru bazaba utwo turere.”

- Advertisement -

Gombaniro yavuze ko icyicaro gikuru cy’ikipe kizaguma i Rwamagana ari naho izajya ikorera imyitozo mu gihe izajya yakirira i Ngoma mu gihe itari yabona ikibuga gishya cyabo.

Kugeza ubu Muhazi United FC na Muhazi United Women FC ari gukora amavugurura mu gihe afite imyenda ya miliyoni 106 Frw, ariko abayobozi b’uturere bijeje ko bagiye kuyishyura.

Muri iyi nama kandi hemejwe ko Muhazi United FC izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 450 Frw, izatangwa n’Uturere twa Rwamagana na Kayonza buri kamwe kakazatanga 50%.

Hanatowe abayobozi bashya b’ikipe aho Perezida wa Muhazi United FC yabaye Mfizi Nkaka Longin, uyu asanzwe afite hoteli hafi ya Pariki y’Akagera; Visi Perezida wa Mbere yabaye Uwimana Néhémie wari usanzwe ayobora Rwamagana City mu gihe Visi Perezida wa Kabiri yabaye Ndayiragije Patrice.

Nyuma yo kwemeza ihindurwa ry’amazina, biteganyijwe ko abayobozi bahita bandikira Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, bakayimenyesha iby’izo mpinduka kugira ngo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira muri Kanama azatangire kuyakoresha.

Intara y’i Burasirazuba yiyemeje kugira amakipe make ahuriweho n’uturere aho Sunrise FC iri mu maboko ya Gatsibo na Nyagatare; Etoile de l’Est ifitwe n’Uturere twa Ngoma na Kirehe, Rwamagana City izaterwa inkunga na Kayonza na Rwamagana mu gihe Bugesera FC yo izaguma ifitwe n’Akarere ka Bugesera nako kazayongeremo amafaranga ku buryo aba amakipe akomeye cyane.

Perezida mushya wa Muhazi United
Inteko Rusange yashyizeho izina rishya
Komite Nyobozi nshya ya Muhazi United

UMUSEKE.RW