Sitting Volleyball: Amakipe 11 azitabira irushanwa ryo Kwibuka

Irushanwa rya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitting Volleyball, ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rizakinwa n’amakipe 11 mu byiciro byombi.

Amakipe 11 agiye guhatanira igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakomeje gukorwa ibikorwa bitandukanye by’isanamitima birimo n’imikino.

Ni ku bw’iyo mpamvu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu mu Rwanda, NPC, ryateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa rya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga mu bakobwa n’abahungu, rizakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 17-18 Kamena 2023 mu Karere ka Bugesera.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu hazakinwa imikino yo gukuranamo guhera Saatatuz’amanywa, ku Cyumweru guhera Saa yine n’igice z’amanywa hazakinwe imikino ya nyuma n’iyo guhatanira umwanya wa Gatatu.

Imikino yo guhatanira umwanya wa Gatatu mu byiciro byombi, izatangira Saa tatu z’amanywa, mu gihe imikino ya nyuma izakinwa Saa yine n’igice z’amanywa mu bagore na Saa Sita zuzuye z’amanywa mu bagabo.

Mu bagabo hazitabira Gasabo, Ngoma, Nyagatare, Gisagara, Musanze, Rusizi na Karongi. Mu bagore ni Bugesera, Gicumbi, Nyarugenge na Musanze.

Ibiro bizaba bivuza ubuhuha mu mpera z’iki Cyumweru
Gahunda yose y’irushanwa rya GMT muri Sitting Volleyball

UMUSEKE.RW