Sunrise FC yinjije batandatu barimo Mukoghotya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC bwatangaje ko bwasinyishije abakinnyi batandatu barimo rutahizamu Robert Mukoghotya wakiniraga ikipe ya Mukura VS ibarizwa mu Majyepfo.

                                                     Sunrise FC yinjirije rimwe abakinnyi batandatu

Nyuma yo kwinjiza abatoza bashya barimo Muhire Hassan n’umwungiriza we, Uwacu Jean Bosco, hari hakurikiyeho kugura abakinnyi bashya baza kongera imbaraga mu kipe ya Sunrise FC iterwa inkunga n’Akarere ka Nyagatare.

Babanje kongerera amasezerano Niyibizi Vedaste na Shyaka Clèver. Kuri ubu hinjiye abandi batandatu barangajwe imbere n’Umugande, Robert Mukoghotya.

Abandi baguzwe ni: Laab-Garia Paul wakiniraga Gicumbi FC, Byukusenge Jean Michel [Gigi] wakiniraga Gorilla FC, Murenzi Patrick [Munyagihugu] wavuye muri Mukura VS, Hagenimana Isaïe [Kapo] na Duhimbaze Elysa [Seki] bombi bakiniraga Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri. Aba bose basinye amasezerano azabageza mu 2025.

Amakuru atururuka hafi y’umutoza Muhire Hassan, avuga ko atifuza ko iyi kipe izaba iri mu zirwanira no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri ahubwo izaba ari ikipe nziza itsindira buri yose ije kuri Stade ya Golgota nk’uko byahoze.

Uyu mutoza ufite Licence B CAF, yatoje Kist FC itasenyuka, Rwamagana City, Bugesera FC, Rugende FC na Kiyovu Sports.

                                         Rutahizamu Robert Mukoghotya yahisemo kwerekeza i Nyagatare

UMUSEKE.RW