U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Mbere muri Billie Jean King

Mbere y’amasaha make ngo hatangire irushanwa rya Tennis rya Billie Jean King Cup 2023 izabera mu Rwanda, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yisanze mu itsinda rimwe n’abaturanyi barimo Tanzania.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Mbere

Guhera ku wa Mbere tariki 5 Kamena kugeza tariki 10, mu Rwanda hazaba hari gukinirwa irushanwa rya Tennis, Billie Jean King Cup yitabiriwe n’Ibihugu 11 harimo n’u Rwanda rwakiriye irushanwa.

Kuri iki Cyumweru ni bwo habaye tombola y’uko amakipe azahura. U Rwanda na Congo Brazzaville ni zo ziyoboye amatsinda abiri agabanyijemo amakipe 11.

Itsinda rya Mbere ririmo u Rwanda, Tanzania, Mozambique, Éthiopie na Angola. Itsinda rya Kabiri ririmo Congo Brazzaville, Lesotho, Cameroun, Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Madagascar na Sénégal.

Nyuma ya tombola, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Uwamahoro Bimenyimana Eric, yavuze ko ari itsinda rikinika kandi biteguye kuzaha Abanyarwanda ibyishimo.

Ati “Dutomboye neza. Ni tombola Ibihugu tuzakina kandi tukitwara neza. Ni Ibihugu tujya duhura mu yandi marushanwa, ntabwo bijya bidutsinda. Dufite icyizere muri iri tsinda turimo, igisigaye ni mu kibuga.”

Uretse umutoza ufite icyizere, na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Tuyisenge Olive aherutse kuvuga ko we na bagenzi be biteguye neza kandi babonye buri kimwe cyose.

Nyuma y’iyi mikino y’abakobwa, tariki 17-22 Nyakanga, u Rwanda ruzakira imikino y’ibihugu mu bagabo “Davis Cup” na yo izabera ku bibuga byo muri IPRC-Kigali.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo yiteguye kugera ku mukino wa nyuma
Ibihugu 11 byose byari byitabiriye umuhango wa tombola
Tombola yabereye imbere y’Ibihugu 11 bizakina irushanwa
Abanya-Tanzania bisanze mu itsinda ririmo u Rwanda
Abasifuzi bazasifura irushanwa rya Billie Jean King Cup

UMUSEKE.RW

- Advertisement -