Umukinnyi w’Amavubi yasinyiye Standard de Liège yo mu Bubiligi [AMAFOTO]

Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, Hakim Sahabo yatandukanye na yo ahitamo kujya mu Bubiligi muri Standard de Liège.

    Hakim Sahabo yamaze gusinyira Standard de Liège yo mu Bubiligi

Ni inkuru yatangajwe kuri uyu wa Kane. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Standard de Liège yahaye ikaze uyu Munyarwanda ukina hagati mu kibuga asatira.

Sahabo yasinye amasezerano y’imyaka ine ariko ishobora kongerwa. N’ubwo azakina mu kipe ya Kabiri ariko afitiwe icyizere cyo kuzamurwa mu ya mbere mu gihe yaba akomeje kwitwara neza.

Uyu musore w’imyaka 19, yavukiye mu Bubiligi ndetse anahatangirira gukina mu makipe y’abato arimo iya Genk, Anderlech, Mechelen, Beerschot na KVC Willebroek-Meerhof.

    Sahabo azakinira ikipe ya Kabiri
    Hakim Sahabo yasubiye mu Bubiligi yazamukiye
      Yahise ahabwa nimero 77

UMUSEKE.RW