Abafana ba Rayon basabwe kugura Joackiam Ojera

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangije umushinga wo gushaka amafaranga mu bafana, yo kugura Joackiam Ojera ukina mu busatirizi.

Abafana basabwe kwigurira Ojera wabahaye ibyishimo

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ikomeye kandi izagera kure mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwa yo, CAF Confedération Cup, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bubicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, bwasabye abakunzi b’iyi kipe kwishakamo ubushobozi bwo kugura umukinnyi wayifashije umwaka ushize kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Bati “Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bwatangije ubukangurambaga bwo gushyigikira ikipe kuri gahunda ya UBURURU BWACU AGACIRO KACU. Twigurire Joackiam Ojera. Intego ni 25 000 000 Frw.”

Bakomeje bavuga ko abifuza gutanga umusanzu wo kugura uyu mukinnyi, babicisha kuri *702# cyangwa abatuye hanze y’u Rwanda bakifashisha nimero ya 0786859195.

Rayon Sports imaze kugura Serumogo Ally, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim, Simon Tamale, Charles Baale, Aruna Moussa Madjaliwa na Yousse Rharb. Yongereye amasezerano myugariro, Mitima Isaac n’umutoza wungirije, Rwaka Claude.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yamaze kubona umutoza mukuru, Yameni Alfani na Lebitsa Ayabonga uzaba ari umutoza wongerera ingufu abakinnyi.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -