Abakinnyi barenga 100 bitabiriye Mako Sharks Swimming League

Ubwo hakinwaga icyiciro cya Kabiri cy’irushanwa ryo Koga, Mako Sharks Swimming League, hagaragaye ubwiyongere bw’abakinnyi ugereranyije n’abari bitabiriye mu cyiciro cya Mbere.

Mako Sharks Swimming Club yitwaye neza ku munsi wa Kabiri wa Mako Sharks Swimming League

Tariki 1 Nyakanga 2023 habaye irushanwa ry’umunsi wa Kabiri rihuza abakinnyi babigize umwuga ritegurwa n’ikipe  ya Mako Sharks SC “Mako Sharks Swimming League 2023 Day 2.”

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 107 baturutse mu makipe 4 ari yo Mako Sharks SC, Kwetu Kivu SC, Rwesero SC na Kivu Beach SC.

Abakinnyi basanzwe bazwi nka Maniraguha Éloi wa Mako Sharks na Irankunda Isihaka Bebeto ukinira ikipe ya Rubavu Beach Boys, bagaragaye muri iri rushanwa.

Barushanyijwe mu byiciro birimo Freestyle, Backstroke, Breaststroke, Butterfly, 200 IM na Relay.

Nyuma y’uyu munsi wa Mbere wa Mako Sharks Swimming League, ikipe ya Mako Sharks Swimming Club iyoboye urutonde n’amanota 1399, ikurikirwa na Cércle Sportif de Karongi n’amanota 637, ku mwanya wa Gatatu hari  Vision Jeunesse Nouvelle  SC ifite amanota 633 na Cércle Sportif de Kigali iza ku mwanya wa Kane n’amanota 545.

Uyu munsi wa Kabiri wo, ikipe ya Mako Sharks Swimming Club mu bagabo na Kwetu Kivu Beach SC mu bagore, ni zo zaje imbere.

Nyuma y’uyu munsi wa Mbere wa Mako Sharks Swimming League, ikipe ya Mako Sharks Swimming Club iyoboye urutonde n’amanota 1399, ikurikirwa na Cércle Sportif de Karongi n’amanota 637, ku mwanya wa Gatatu hari  Vision Jeunesse Nouvelle  SC ifite amanota 633 na Cércle Sportif de Kigali iza ku mwanya wa Kane n’amanota 545.

Umuyobozi wa Mako Sharks Swimming Club itegura iri rushanwa, Bazatsinda James, yishimiye uko irushanwa ryagenze n’ubwitabire bwagaragaye.

- Advertisement -

Ati “Irushanwa rya Mako Sharks Swimming League ku nshuro ya ryo ya Kabiri, twishimiye uko ryagenze. Ryitabiriwe n’abakinnyi 107 bavuye mu makipe ane, urumva ko barushije ab’ubushize kuko twari dufite 94. Iyi nshuro abakinnyi biyongereye kandi bitwaye neza. Impano ziyongereye. Umunsi wa Kabiri utweretse ko irushanwa rya Gatatu rizaba rifite abakinnyi benshi ndetse n’abafana benshi.”

Abajijwe ku kuba irushanwa rya Gatatu ari na ryo rya nyuma, rizaba ari mpuzamahanga, James yasubije ko bamaze kwakira amakipe ane yo hanze y’u Rwanda amaze kwemeza ko azarizamo.

Ati “Ubu dufite amakipe ane yo hanze y’u Rwanda amaze kwemeza ko azaza. Harimo abiri yo muri Uganda n’abiri yo muri Kenya. Hari andi akibisaba. Dushobora kugira amakipe atandatu avuye hanze y’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko mwihariko wa Mako Sharks Swimming League, ari ugufasha abakinnyi gukomeza kubona imikino myinshi ndetse no gukomeza gukaza imyitozo.

Irushanwa riheruka ryari ryabaye tariki 18 Werurwe uyu mwaka, mu gihe irizasozwa biteganyijwe ko rizakinwa tariki 22 na 23 Ukwakira 2023, ubwo hazaba hakinwa umunsi wa Gatatuari nawo wa nyuma. Biteganyijwe ko amakipe atandatu yo hanze y’u Rwanda azaryitabira.

Umukino wo Koga mu Rwanda, ukomeje kuzamuka ku kigero gishimishije kuko ubu hanatangijwe irushanwa ry’abakuze rizajya riba rimwe mu gihembwe (mu mezi atatu).

Kwetu Kivu Beach Swimming Club yitwaye neza mu cyiciro cy’abagore
Hitabiriye amakipe ane
Irushanwa ribera muri Green Hills
Abakinnyi bigaragaje bihagije
Abana bari babukereye
Ubwo babaga bategereje guhamagarwa ngo bajye gukina
Ababyeyi baba baje gushyigikira abana
Ni uku batangiraga
Abana bigaragaje
Ni umukino uryohera ijisho
Uyu yishimiwe na benshi
Ni umukinnyi wa Mako Sharks Swimming Club

UMUSEKE.RW