Abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda bongerewe

Umwe mu nyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’amakipe akina shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiro cya Mbere n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ni ukuzamura umubare w’abanyamahanga.

Abanyamahanga bakina mu Rwanda, bongerewe

Ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, habaye inama nyungurabitekerezo, yari igamije gushyiraho abayobozi bazafatanya n’abo mu cyiciro cya Kabiri, kuba mu icyiswe Rwanda Premier League Board.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama, ni uko abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda bagomba kwiyongera, bakava kuri batanu bakagera kuri barindwi.

Uyu mwanzuro uzatangira kubahirizwa guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Ibi byaje bisanga amakipe arimo APR FC na Police FC, zarongeye gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ndetse zamaze no kwinjiza abo zizifashisha.

APR FC iri mu zizungukira mu kongera abanyamahanga

UMUSEKE.RW