Abanyarwanda babiri bari guhugura abarimu b’abasifuzi i Burundi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Gihugu cy’u Burundi, ryatangaje ko hatangiye amahugurwa yagenewe abarimu b’abasufuzi, ari gutangwa n’abarimu barimo Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega na Nkubito Athanase.

Abega na Nkubito bari gutanga amahugurwa i Burundi

Aya mahugurwa yatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere muri Hotel Helena iherereye mu gace ka Gitega.

Nk’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, FFB, ryabitangaje, abarimu b’abasifuzi 33 (Instructeurs des arbitres) bari guhugurwa n’abarimu b’abasifuzi muri FIFA, Nkubito Athanase, Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega na Maroua Hannachi ukomoka muri Tunisie.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu, byitezwe ko azafasha aba barimu kongerera ubumenyi abasifuzi bo mu gihugu cy’u Burundi.

Bazamara iminsi itanu muri aya mahugurwa
Abarimu b’abasifuzi 33 bari guhugurwa
Amahugurwa yatangiye uyu munsi
Maroua Hannachi ukomoka muri Tunisie ari mu barimu batatu ba FIFA bari gutanga aya mahugurwa
Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega, ari gutanga aya mahugurwa
Nkubito Athanase ari mu barimu batatu ba FIFA bari gutanga aya mahugurwa

UMUSEKE.RW