AfroCan: U Rwanda rwageze muri 1/2 mu mikino Nyafurika

Mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina ku mugabane wa Afurika muri Basketball, AfroCan iri kubera muri Angola, u Rwanda rwasezereye Angola rugera muri 1/2.

Abasore bakatishije tike ya 1/2 cya FIBA AfroCan iri kubera muri Angola

Ni umukino watangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

U Rwanda rwatangiye uyu mukino neza, kuko igice cya mbere cyarangiye ruyoboye n’amanota 38-32.

Agace ka Gatatu ntabwo byahiriye u Rwanda, kuko Angola yagatsinze ku manota 53-51 ariko umukino rutsinze ku manota 73-63.

Bisobanuye ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yahise ikatisha itike ya 1/2 cy’irangiza muri iri rushanwa.

U Rwanda ruzahura nq Côte d’Ivoire muri 1/2, mu mukino uzaba ku wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023. Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga, uzaba ari umunsi w’ikiruhuko, maze ku wa 16 Nyakanga hazakinwe umukino wa nyuma.

Ibyishimo
Ibyishimo
Angola yanyuzagamo ikawutwima
Angola yari iri mu rugo, yanyagazamo ikatwima umupira
Abanyarwanda bari mu bihe byiza
U Rwanda rwagiye rwiharira umukino igice kinini
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, yafashe u Rwanda kuri uyi mukino

UMUSEKE.RW