Agaciro Pre-Season: Gatoto itozwa na Antha yegukanye igikombe

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’Agaciro Pre-Season Tournament rya 2023, ikipe ya Gatoto FC itozwa n’umunyamakuru, Biganiro Mucyo Antha, yegukanye igikombe itsinze Revelation FC yatozwaga na Lomami Marcel. 

Gatoto FC yegukanye irushanwa ry’Agaciro Pre-Season Tournament 2023

Ni umukino wagombaga gutangira Saa kumi n’ebyiri z’ijoro ariko watangiye Saa moya zirenga z’ijoro kubera ko umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu wari watinze kurangira.

Ikipe ya Gatoto FC yatangiye isatira cyane Revelation FC, ndetse binayiviramo kubona igitego ku munota wa 30 cyatsinzwe na Chukwuma ukinira Bugesera FC ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague.

Ntabwo byatinze, kuko ku munota wa 41 Saddick Soule yaboneye Gatoto igitego cya Kabiri kuri penaliti yari akorewe ahita anayiterera.

Igice cya Mbere cyarangiye, iyi kipe itozwa na Antha ndetse na Ngabo Albert, iri imbere ku bitego 2-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye Revelation yagabanyije amakosa, ariko biciye kuri Gitego Arthur, igahusha uburyo bwinshi bwo kubona igitego.

Muri uko guhusha kw’iyi kipe itozwa na Lomami Marcel, Gatoto yongeye kubyungukiramo ku munota wa 74 ubwo Saddick Soule yatsindaga igitego cya Gatatu nyuma y’ishoti umunyezamu yari agaruye, umupira usanga Soule ahagaze wenyine awusubizamo.

Gutsinda ibitego bitatu, byari bisobanuye ko ari umukino wayoroheye ukurikije n’uko ikipe bakinaga yagaragazaga imbaraga nkeya.

Gusa ntabwo ikipe ya Revelation FC yigeze icika intege, kuko yakomeje gushaka kugabanya umubare w’ibitego yari yatsinzwe, ndetse binayiviramo kubona igitego ku munota wa 84 ariko kitagize icyo kiyimarira.

- Advertisement -

Umukino warangiye Gatoto yegukanye igikombe cy’uyu mwaka, ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

Umwanya wa Gatatu wegukanywe n’ikipe ya Brésil&Friends FC nyuma yo gutsinda Kicukiro FC ibitego 4-1.

Ikipe ya Mbere yahembwe igikombe n’imidari ya Zahabu, inahabwa miliyoni 1 Frw. Iya Kabiri yahembwe ibihumbi 500 Frw.

Iya Gatatu yahembwe yahembwe ibihumbi 300 Frw.

Umuyobozi wa Gatoto FC, Nzabonimpa Jean Damascène uzwi nka Desailly, yahawe igihembo cyo kuba abasha gushyigira Urubyiruko biciye muri Siporo.

Rutahizamu Saddick Soule wa Gatoto FC, yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino (Man Of the Match). Kimenyi Yves ukinira iyi kipe, yabaye umunyezamu w’irushanwa.

Niyibizi Ramadhan ukinira Brésil&Friends FC, yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi () muri iri rushanwa. Siméon ukinira Gatoto FC, yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Abateguye iri rushanwa barangajwe imbere na Munyeshyaka Makini, batanze Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) ku miryango 100 ndetse banayizigamira muri Ejo Heza mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta.

Abandi bahembwe, ni Ishimwe Kevin ukinira Pogba Foundation FC na Rivaldo ukinira Golden Generation FC nk’abakinnyi bitwaye neza muri irushanwa ry’umwaka ushize. Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo kubatera akanyabugabo.

Munyeshyaka Makini utegura iri rushanwa, yavuze ko kimwe mu mbogamizi bahuye na yo, ari ibibuga ndetse n’amikoro akiri make.

Ati “Ni irushanwa ryagenze neza. Uburyo twari twariteguye ni ko ryarangiye n’ubwo hakirimo ibyo gukosora. Imbogamizi zigihari ni ibibuga. Ndasaba ababishoboye kudufasha kugira ngo haboneke ibibuga byinshi. Ikindi ni amikoro akiri make. Twagerageje gushaka abaterankunga ariko ntibyagenze uko twabyifuzaga ariko turashima abaduteye inkunga bose.”

Ku nshuro ya Mbere iri rushanwa ryakinwe, ryari ryegukanywe na Golden Generation yaviriyemo muri 1/4 uyu mwaka.

Ishimwe Fiston wa Gatoto FC, yambitswe umudari n’umuyobozi w’iyi kipe
Kapiteni wa Gatoto FC, Niyonzima Olivier ubwo yahabwaga igikombe begukanye
Antha yambitswe umudari n’umutoza wa Bugesera FC, Nshimiyimana Eric
Abayobozi ba Ferwafa ndetse n’uwa Gatoto FC uzwi nka Desailly, barebye uyu mukino
Revelation FC yegukanye umwanya wa Kabiri

 

Brésil&Friends FC yabaye iya Gatatu

UMUSEKE.RW