Agaciro Pre-Season: Gatoto na Brésil mu mukino w’ishyiraniro

Irushanwa ry’Agaciro Pre-Season Tournament rihuruza imbaga ya benshi, rigeze muri ½ ndetse amakipe afite abakunzi benshi ni yo azahurira muri iki cyiciro.

Umukino uzahuza Gatoto FC na Brésil&Friends uzaba ari ishyiraniro

Iri rushanwa ritegurwa na Munyeshyaka Makini, riri kugana ku musozo wa ryo, ryaryoheye abatari bake babashije kurikurikira. Benshi baryohewe n’uko amakipe yagiye yitwara.

Amakipe 16 yari yibumbiye mu matsinda ane, ni yo yaryitabiriye ariko irushanwa rigeze aho rukomeye kuko ari ugutsindwa ikipe ihita isezererwa.

Ikipe ya Gatoto FC itozwa na Biganiro Mucyo Antha ndetse na Ngabo Albert umwungirije, na Brésil&Friends ikinamo abakinnyi bakomoka mu Karere ka Rubavu, ni zo zizacakirana muri ½. Izi kipe zombi zihuriye ku kuba ari zo zifite abafana benshi muri iri rushanwa.

Undi mukino wa ½, uzahuza ikipe ya Kicukiro FC itozwa na Manishimwe Djabel na Mugenzi Cédric na Revelation FC itozwa na Kayiranga Baptiste. Uyu mukino uzaba ku wa Gatatu tariki 5 Nyakanga Saa cyenda z’amanywa.

Uwa Gatoto FC na Brésil&Friends uzaba ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga Saa cyenda z’amanywa. Imikino yombi izabera kuri Stade Mumena.

Ubusanzwe kwinjira muri iri rushanwa, ni 500 Frw ahasigaye hose n’ibihumbi 5 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Mucyo Antha uzwi nka Guardiola (wifashe ku munwa) ni we mutoza mukuru wa Gatoto FC
Nzabonimpa Jean Damascène uzwi nka Desailly (ubanza ibumoso) ni we muyobozi wa Gatoto FC
Brésil&Friends yiganjemo abavuka i Rubavu, ifite abakunzi benshi

UMUSEKE.RW