Basketball: FERWABA na FEGABAB byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) rihagarariwe na Mugwiza Désiré nk’umuyobozi mukuru,  ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye na ngezi rya ryo ryo mu gihugu cya Gabon, (FEGABAB) riyoborwa na Willy Conrad Asseko.

Ferwaba na Fegabab basinyanye amasezerano y’ubufatanye bwo guteza imbere Basketball

Aya masezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine.

Ni amasezerano yasinywe kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023 muri Hotel Victoria Garden, iri mu Ntara ya Luanda, Akarere ka Talatona mu gihugu cya Angola.

Aya masezerano, byitezwe ko azafasha ibihugu byombi kugirana ubuhahirane bushingiye ku mukino wa Basketball, aho abakinnyi, abatoza n’abandi bafite aho bahurira n’uyu mukino muri Gabon, bazajya bajya mu Rwanda kwihugura mu buryo butandukanye ndetse no ku ruhande rw’u Rwanda bikaba uko.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Gabon, Willy Conrad Asseko avuga ko nk’ubuyobozi bwifuza iterambere rya Basketball muri Gabon, bateye intambwe bakaganiriza ubuyobozi bwa Feraaba kuko ngo nka Gabon babona umukino wa Basketball mu Rwanda ugenda uzamuka umunsi ku munsi, bityo ngo aya masezerano akaba azabafasha kugira intambwe batera by’umwihariko mu kuzamura impano z’abakinnyi no kuzamura ubushobozi bw’abatekinisiye (Capacity Building).

Amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola
Ubwo Mugwiza uyobora Ferwaba, yashyiraga umukono ku masezerano

UMUSEKE.RW