Davis Cup: Abanyarwanda bakatishije itike y’imikino ya nyuma

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’umunsi n’iy’umunsi wa Kabiri, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma.

U Rwanda ruzakina imikino ya nyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa  Kabiri mu irushanwa rya Davis Cup 2023 mu matsinda yombi.

U Rwanda rwakatishije iyi tike yo kugera ku mikino ya nyuma, nyuma yo gutsinda Igihugu cya Angola mu bagabo, muri umwe kuri umwe (Single).

Iyi mikino yo mu Itsinda rya Kane ku Mugabane wa Afurika, rigizwe n’amakipe y’Ibihugu agabanyijemo amatsinda abiri.

Mu Itsinda B, u Rwanda rwatsindiye kugera ku mikino ya nyuma, muri ½, nyuma yo gutsinda Angola imikino ibiri ibanza nk’uko rwabisabwaga.

Mu mukino wa mbere wabereye ku bibuga bya IPRC-Kigali, Hakizumwami Junior, yatsinze Zidario Quitomina 7-5 6-1 naho mu mukino wa kabiri, Habiyambere Ernest atsinda Chris Lukanu Andre 7-6⁴ 4-6 6-3.

Ibi byatumye u Rwanda rwizera kuzamuka ruri mu myanya ibiri ya mbere mu Itsinda B n’ubwo rwaje gutsindwa na Angola mu mukino wa Gatatu muri babiri kuri babiri (Doubles), amaseti 2-0.

Niyigena Etienne na Muhire Joshua ni bo bitabajwe n’Umutoza Habiyambere Dieudonné kuri uyu mukino wa gatatu batsindwa 7-6 6-3 na Chris Lukanu na Fernando Andre.

Ikipe y’Igihugu izasoza imikino yo mu Itsinda B ihura na Nigeria ku wa Gatanu, mu mukino uzatangira ikipe izamuka ari iya mbere.

- Advertisement -

Nigeria na yo yashimangiye kurenga itsinda nyuma yo gutsinda Mozambique biyoroheye imikino itatu 3-0.

Ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga ubwo hazaba hasozwa iri rushanwa, ikipe ya mbere mu itsinda B izahura n’iya kabiri mu Itsinda A, mu gihe iyabaye iya kabiri mu Itsinda B izahura n’iyabaye iya mbere mu Itsinda A.

Amakipe azatsinda ni yo azazamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Davis Cup ku Mugabane wa Afurika mu mwaka utaha.

Amakipe abiri ya nyuma [azava hagati y’ayabaye aya gatatu n’aya kane mu matsinda], azamanuka mu Itsinda rya Gatanu.

Abanya-Angola uyu munsi bitwaye neza muri Doubles
Hakizumwami ni we wabanje kubona intsinzi ku Banyarwanda uyu munsi
Muri babiri (doubles) ku bandi, ntabwo u Rwanda rwahiriwe

UMUSEKE.RW